Perezida wa Zambia,yatunguye benshi ubwo yafataga icyemezo cyo kwitabira Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye muri Amerika akoresheje indege rusange itwara abagenzi

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema, yatunguye benshi ubwo yafataga icyemezo cyo kwitabira Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye akoresheje indege rusange ya sosiyete ya Qatar Airways.

Ni icyemezo cyagaragajwe nk’ikidasanzwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga kuko mu busanzwe Abakuru b’Ibihugu bakunze gukoresha indege bwite (Private jets) igihe bagiye mu ngendo zitandukanye, by’umwihariko mu nama nk’iyi Perezida Hakainde Hichilema yitabiriye.

Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema, yatunguye benshi ubwo yafataga icyemezo cyo kwitabira Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye akoresheje indege rusange

Perezida Hakainde Hichilema uherutse gutorerwa kuyobora Zambia ahigitse Edgar Lungu yari aherekejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’uw’Imari.

Mu itangazo, Hakainde Hichilema yashyize hanze mbere y’uko afata uru rugendo yavuze ko iki cyemezo yagifashe mu rwego rwo gukoresha neza umutungo w’igihugu nk’uko yabisezeranyije abaturage be ubwo yiyamamazaga.

Hari indege yo mu bwoko bwa Gulf Stream isanzwe yaragenewe gutwara Perezida wa Zambia ari nayo Edgar Lungu yagendagamo, gusa kuva Hichilema yajya ku butegetsi yavuze ko nta gahunda afite yo kuyigendamo ndetse asaba na Guverinoma kuba yafata icyemezo cyo kuyigurisha, amafaranga avuyemo agakora ibindi.

Si kenshi uzabona abakuru b’ibihugu bakoresha indege rusange ahanini bitewe n’umutekano wabo cyangwa gahunda z’akazi baba bafite, undi ukunze kubikora ni Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, aho agenda mu ndege ya Air Tanzania, gusa we nta bandi bagenzi baba barimo urutse itsinda ry’abagize Guverinoma baba bagendanye.

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO