Perezida w’Afurika y’epfo yagiye kugeza ijambo kubaturage abura iPad yarimo ibyo agomba kuvuga asubira kwicara ati narinyifite mukiganza cyanjye none iragiye

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje guhererekanya amashusho agaragaza Perezida w’Afurika y’epfo Cyril Ramaphosa ashakisha iPad ye yarimo ijambo agomba kuvuga, kuko yari yabuze aho yayishyize.

Ramaphosa, wagaragaye asa nk’uhangayitse bikomeye, yakomeje kuvuga ko yibwe, yongeraho ati: “Iki ni cyo kibazo cyo guhora uha abandi bantu ibikoresho byawe by’ikoranabuhanga ngo babigufashe”.

Ramaphosa, wagaragaye asa nk’uhangayitse bikomeye, yakomeje kuvuga ko yibwe

“Rero buri gihe nkwiye kujya nibikaho ibi bintu byose igihe cyose”.

Yongeyeho ati: “Bayibye… Nari mfite iPad yanjye mu kiganza cyanjye, yagiye”.

Yari amaze guhaguruka mu cyicaro cye yitegura kuvuga ijambo, ariko ntabwo aho ryanditse yari ahafite.

Perezida Ramaphosa yasabwe kwicara agategereza mu gihe abategetsi bashakishaga iyo iPad ye.

Nyuma yaje kuvuga ijambo rye – ndetse ukuriye ibyo gutangaza amakuru ku mbuga za internet mu biro bya perezida yanditse kuri Twitter ko “iPad ya perezida yabonetse”.

Ibiro bya perezida nyuma byavuze ko Perezida “yari arimo atera abantu urwenya ubwo yari ategereje ko iPad ye iboneka”.

Bamwe mu baturage b’Afurika y’epfo bagize icyo batangaza ku byabaye kuri Perezida wabo.

Simon Grindrod yanditse kuri Twitter ati: “Mu bihugu byinshi, ba Perezida na Minisitiri w’intebe batemberana amagambo n’imibare by’ibanga [codes] ku mikorere y’ibisasu byabo bya misile byo mu bwoko bwa nikleyeri.

“Muri Afurika y’epfo, itsinda rya Perezida wacu ntirishobora no kurinda iPad ye”.

Tumi Nkosi yanditse ati: “Perezida yahangayitse nkuko bigenda kuri benshi muri twebwe bibwa buri munsi”.

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO