Perezida w’Inteko ishinga Amategeko, yategetse umudepite w’umugore winjiye mu nteko yambaye ipantaro imufatiriye cyane igaragaza amataye, gusohoka akagaruka yikwije(Amafoto)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Tanzania: Kuri uyu wa Kabiri, Perezida w’Inteko ishinga Amategeko, Job Ndugai yategetse ko Umudepite w’ishyaka riri ku butegetsi CCM asohoka mu Nteko kubera ipantalo imufatiriye yari yambaye.

Depite Condester Sichwale ahagarariye mu Nteko agace ka Momba yasohowe mu ngoro y’Inteko kubera umwambaro yari yambaye.

Perezida w’Inteko ishinga Amategeko, Job Ndugai yategetse ko Umudepite w’ishyaka riri ku butegetsi CCM asohoka mu Nteko kubera ipantalo imufatiriye yari yambaye.

Amategeko agenga inteko ishinga Amategeko muri Tanzania abuza Abadepite b’igitsina gore kwambara amapantalo afashe ku mubiri.

Nyuma y’uko mu Nteko hari hamaze kubazwa ibibazo no kubisubiza, Depite Hussein Amar uhagarariye agace ka Nyang’wale akaba ari uwa CCM, yagejeje ikibazo kuri Perezida w’Inteko ishinga Amategeko amuregera Depite mugenzi we.

Yagize ati “Perezida ndashingira ku ngingo ya 70 irebana n’imyambaro ibereye Umudepite, ibwiriza ryerekana neza imyambaro ibujije ku Badepite b’igitsina gore, hano harimo Abadepite bambaye imyambaro ibijijwe.”

Perezida w’Inteko yahise amubaza gutanga urugero akavuga amazina y’uwo Mudepite wambaye imyenda ibujijwe.

Uriya Mudepite Hussein Amar yahise agira ati “Uwo Mudepite ari hano yicaye iburyo bwange, yambye umupira ariko ndasaba ko umusaba kujya imbere ukareba ipantalo yambaye uburyo imuboshye, yambaye amadarubindi.”

Perezida w’Inteko ishinga Amategeko yahise ahaguruka asaba Umudepitekazi wambaye iyo myambaro guhaguruka agasohoka mu Nteko akajya kwambara imyambaro ikwiye kugira ngo yongere kwemererwa kwinjira.

Depite Sichwale yahagurutse n’isakoshi ye arasohoka.

Perezida w’Inteko ishinga Amategeko yasabye abashinzwe umutekano ku miryango yose Abadepite binjiriramo kujya bagenzura bakabuza Abadepite bambaye imyambaro yabujijwe.

Amategeko agenga inteko ishinga Amategeko muri Tanzania abuza Abadepite b’igitsina gore kwambara amapantalo afashe ku mubiri.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO