Perezida Yoweri Museveni niwe uri imbere mubo bahanganye, Bobi Wine niwe umukurikiye, uyu muhanzi hari abari kumuha amahirwe yo kuyobora Uganda

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda ari imbere mu majwi amaze gutangazwa by’agateganyo na komisiyo y’amatora mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu.

Museveni amaze kugira amajwi 1,536,205 (65.02%) mu gihe undi ukomeye mu bahatanye nawe Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine afite amajwi 647,146 (27.39%).

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda ari imbere mu majwi

Ibi ni ibyavuye ku biro by’itora 8,310 mu biro by’itora byose hamwe 34,684 biri mu gihugu nk’uko iyo komisiyo ibivuga.

Abandi bakandida bose bari munsi ya 1% uretse Patrick Amuriat umaze kugira amajwi 3.6% nk’uko iyo komisiyo ibivuga.

Abantu barenga miliyoni 18 bari biyandikishije kuri liste y’itora muri Uganda.

Komisiyo y’amatora ejo kuwa kane yavuze ko guhanahana ibiva ku biro by’amatora biri bukorwe neza nubwo mu gihugu nta internet ihari.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE