Search

Perezida Yoweri Museveni yatunguye abantu ubwo yagaragaraga ahetse ijerekani y’amazi ku igare avuye kuvoma(AMAFOTO)

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Perezida w’igihugu cya Uganda Yoweri Kaguta Museveni yatunguye abantu ubwo yagaragaraga asunika igare ririho ijerekani y’amazi mu ntara ya Luwero aho yatangiye imirimo yo kuhira ibihingwa bye.

Yoweri Museveni akikijwe n’abasirikare bamurinda, yagaragaye afite igare ririho ijerekani y’amazi agenda munzira ubona abaturage byabatangaje cyane

1

Perezida Museveni asunika igare rye avuye kuvoma

Mu butumwa yacishije ku rubuga rwe rwa Facebook, Museveni yagize ati “Uyu ni umunsi wa gatatu ndi Luwero, iki gitondo navomye amazi ku igare ryanjye kugira ngo nsukire Ikawa yanjye n’imibyare, biteye  kuri hegitari 24 mpafite, nzakomeza kandi njya ku nzu ku yindi  nkangurira abaturage kugira uyu muco.”

Luwero ifatwa nk’intara ikomeye kuri Perezida Museveni, kuko yayimazemo imyaka itanu akiri inyeshyamba arwanya ubutegetsi bwa Obote. Ituwe n’abaturage barenga ibihumbi 400, mu ibarura ryakozwe mu mwaka wa 2014.

Museveni w’imyaka 72 yavuze ko agiye kandi kujya akoresha amaguru atembera muri iyi ntara, aho azasura inzu ku yindi areba uko imishinga leta yagejeje muri aka gace ikoreshwa.

5

Abaturage batunguwe no kubona Perezida Museveni asunika igare avuye kuvoma


2 3 4

Kanda hano udukurikire kurubuga rwacu rwa youtube, urasangaho ibiganiro n’amashusho y’indirimbo bishya twaguhitiyemo, ntiwibagirwe gukana ahanditse”Subscribe” Kanda hano ujye udukurikira kuri facebook yacu, ntiwibagirwe gukora Like

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.