Search

Perezidante wa Croatia yakoze ibidasanzwe ubwo ikipe y’igihugu cye yatsindaga Uburusiya(Amafoto)

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Mu myenda y’ikipe y’igihugu ndetse yishimira buri gitego,Perezidante wa Croatia Kolinda Grabar-Kitarovic yatunguye abakinnyi be ubwo yabasangaga mu rwambariro bakishimira intsinzi bakuye ku Burusiya.

Uyu muyobozi w’imyaka 50 washimishije benshi ku buryo budasanzwe,yageze mu Burusiya hakiri kare yifotoza ama selfies n’abafana ba Croatia niko kwinjira muri stade afana ikipe y’igihugu cye biratinda.

Perezidante w’igihugu cya Croatia, Croatia Kolinda Grabar-Kitarovic, buri uko ikipe ye yabonaga intsinzi yahagurukaga akabyina

 
Grabar wari wicaye mu myanya y’icyubahiro ari kumwe na perezida wa FIFA Gianni Infantino na minisitiri w’intebe w’Uburusiya Dmitry Medvedev yahaye urugero abandi bakuru b’ibihugu banze gusura amakipe yabo mu gikombe cy’isi.
 
Benshi bishimiye ukuntu yari yambaye umwenda w’igihugu n’ipantalo ya siporo aho kwambara nk’umunyacyubahiro aho yishimiye ibitego bya Croatia mu buryo budasanzwe ndetse agasuhuzanya na Medvedev ku bitego by’Uburusiya.

Croatia Kolinda Grabar-Kitarovic mbere y’umukino yabanje guhura n’abafana barishimana

 
Nyuma y’aho umukino warangiye ari ibitego 2-2 amakipe akerekeza muri penaliti zahiriye Croatia kuko yatsinze 4-3,byatumye perezida wa Croatia asanga abakinnyi mu rwambariro barifotozanya.
 

Pope Francis yakira umwambaro w’ikipe ya Croatia nk’impano yari ahawe na Perezidante Kolinda Grabar Kitarovic, i Vatican muri 2015

Perezida wa Croatia, Kolinda Grabar-Kitarovic, na President  wa Pologne Andrzej Duda 

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.