Search

Philippines: Perezida yatunguranye yita Imana igicucu

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Perezida wa Philippines Rodrigo Duterte, ukunze kugarangwa n’amagambo atavugwaho rumwe n’abantu batandukanye,yateye impaka mu bantu nyuma yo kwita Imana “igicucu” mu ijambo  rye ryanyuze kuri Televiziyo.

Nyuma yo kumvikana kwiri jambo rituka Imana, byateje impaka n’uburakari mu bakiristo batuye muri iki gihugu cyiganjemo umubare mu nini w’Abakiristo  Gatolika.

Uretse kuba Perezida Rodrigo Duterte yibasiye Imana,yanapfobeje inkuru yo gucumura kwa Adam na Eve bahoze baba mu busitani bwa Eden banezerewe bagahura n’umubabaro nyuma yo gukora icyaha bariye ku itunda Imana yababujije.

Aha niho Perezida Rodrigo Duterte yakuye intandaro yo kwibasira Imana avuga ko ari Igicucu cyo kurema abantu kikarema n’ibibagerageza.

Mukibazo yabajije yagize Ati” ati “Iyo Mana y’igicucu ni nde? Ukarema ikintu cyiza ,urangije utekereza kuzana ikintu kizakigeregeza kikangiriza ubwiza bw’umurimo wawe.”

Uyu mugabo akunze kutavugwaho rumwe na benshi mu baturage ayoboye kubera amagambo yo kwishongora akunze kumutanga imbere, kuburyo hari nabifuza ko yava ku butegetsi kubera imvugo ye idahwitse.

Nyuma yo kwita Imana igicucu bigatuma umubare mu nini w’Abakiristo ubabara cyane,abantu batandukanye bavuze ko yarengereye ndetse akaba yinjiye mu buzima bwite bwa Bakisto, mu gihe ibiro bye byahamije ko ibyo yatangaje nta kibazo kirimo kuko ari imyumvire ye ku giti cye.

Bishop Arturo Bastes wagaragaje ko yababajwe cyane n’amagambo Duterte yavuze,yahamije ko nta muntu ushobora kuvuga amagambo nk’aya ari muzima bituma avuga ko yaba afite ikibazo cyo mu mutwe.

Aha yanahise afata icyemezo cyo gusaba abantu gusengera ko imvugo z’uyu mugabo zituka Imana zahagarara, ndetse n’ibindi bikorwa bye bidahwitse bikagira iherezo.

Perezida Rodrigo Duterte, akomeje kugenda agongana cyane n’abakora umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana , kuko yigeze kugaragazwa ko atishimiwe n’Abakiristo Gatorika ubwo yatinyukaga agatuka umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi-Papa.

Perezida wa Philippines Duterte yise Imana Igicucu

Perezida Duterte yagiye ku butegetsi muri Nyakanga 2016, akaba ari umugabo umaze kugera mu kigero cy’imyaka  73 y’amavuko, yavutse muri Werurwe 1945 muri Maasin mu gihugu cya Philippines abereye Perezida kugeza none.

KWIZERA Juvenal-Ibyamamare.com

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.