Platini wahoze muri Dream Boys yakoze indirimbo acyurira umukobwa bahoze bakundana, wamwanze agasanga undi musore nawe bagatandukana

Umuhanzi Nemeye Platini [P] wahoze aririmba mu itsinda rya Dream Boys yashyize hanze indirimbo ye nshya yise Veronika yumvikanamo gucyurira umukobwa wakunze amafaranga agata umukunzi we.

Amajwi y’iyi ndirimbo yatunganyijwe na Davydenko naho amashusho akorwa na Bernard Bagenzi.

Umuhanzi Nemeye Platini [P] wahoze aririmba mu itsinda rya Dream Boys
“Veronika” ni indirimbo yumvikanamo inkuru y’umusore wabenzwe n’ubumukobwa bakundanaga agasanga umugabo ufite amafaranga ariko akaza kumuhinduka, akaba yarabuze epfo na ruguru.

Mu mashusho y’iyi ndirimbo hagaragaramo abantu b’ibyamamare mu Rwanda nka Tizzo uririmba mu itsinda rya Active, umukinnyi wa filime, Willy Ndahiri, Isimbi Alliance n’abandi.

Veronika niyo ndirimbo ya kabari Platini ashyize hanze kuva yatandukana na mugenzi we TMC, bari bahuriye mu itsinda rya Dream Boys.

Niyo ndirimbo aririmbye ari wenyine dore ko “Fata Amano” yayikoze afatanyije na Safi Madiba.

Veronika niyo ndirimbo ya kabari Platini ashyize hanze kuva yatandukana na mugenzi we TMC

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE