Platini wari witwaje ibendera ry’u Rwanda yaririmbiye abitabiriye itangwa ry’ibihembo kubahanzi b’ibyamamare muri Afurika.

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umuhanzi w’umunyarwanda Platini P yaririmbye mu birori byo gutanga ibihembo bya AFRIMA 2021 byitabiriwe n’ibikomerezwa mu muziki wa Afurika.

Ibi birori byabereye muri Nigeria mu Mujyi wa Lagos, mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 21 Ugushyingo 2021.

Platini P witabiriye ibi birori afite ibendera ry’u Rwanda, yaririmbiye abari babyitabiriye, agaragiwe  n’ababyinnyi barimo abo mu Rwanda ndetse n’abo muri Nigeria.

Ibihembo bya Afrima bigamije gushimira abahanzi b’abanyafurika bakoze neza, bitangwa buri mwaka.

Platini P witabiriye ibi birori afite ibendera ry’u Rwanda, yaririmbiye abari babyitabiriye, agaragiwe  n’ababyinnyi barimo abo mu Rwanda ndetse n’abo muri Nigeria.

Urubyiniro Platini yaririmbiyeho wagezweho n’ibindi byamamare muri muzika nka Koffi Olomide wahawe igihembo cya Life Time Achievement Award, Patoranking, Nomcebo Zikode wo muri Afurika y’Epfo, D Banj n’abandi.

Abahanzi b’abanyarwanda, Meddy na Platini nibo bari bahataniye ibi bihembo ariko nta n’umwe wabashije kugitsindira.

REBA VIDEO

 

View this post on Instagram

 

A post shared by IBYAMAMARE.com (@ibyamamaretv)

Wizkid ni we wegukanye igihembo cy’umuhanzi mwiza w’umwaka, Eddy Kenza aba umuhanzi wahize abandi muri Afurika y’Uburasirazuba.

Iba One wo muri Mali ni we watsindiye ibihembo byinshi kurusha abandi harimo icya Best Male Artiste in Western Africa, Best Artiste Duo or Group in African Pop, Album of the Year, African Male Artiste in Inspirational Music, Best in African Rock.

Iba One wo muri Mali ni we watsindiye ibihembo byinshi kurusha abandi

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO