Polisi ya Uganda yafashe abagabye igitero ku modoka ya General bakica umukobwa we witeguraga gukora ubukwe

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Polisi ya Uganda ikorera i Kampala mu murwa mukuru w’icyo gihugu, yarashe umwe arapfa mu bagabye igitero ku modoka ya Minisitiri Gen. Edward Katumba Wamala, abandi irabafata.

Ibyo byatangajwe n’Umuyobozi wa Polisi ya Uganda wungirije, Maj Gen. Paul Lokech, ku wa Kane tariki 1 Nyakanga 2021, mu kiganiro n’abanyamakuru.

Igitero cyagabwe kuri Gen. Edward Katumba Wamala cyahitanye umukobwa we

Maj. Gen Lokech yavuze ko abagabye igitero ku modoka ya Gen. Katumba uko ari bane bose bamaze gufatwa, ndetse ko umwe muri bo yarashwe agahita apfa ubwo polisi yari irimo kubafata.

Yavuze ko Polisi yari imaze ibyumweru bikeya ishakisha abo bakekwaho kuba baragize uruhare muri icyo gitero, kugeza ubwo ibafatiye ahitwa Kikaya, Nansana na Katooke.

Yagize ati “Mu masaha 24 ashize, twiyemeje gushyira mu izinga abagabye icyo gitero turabafata, kuko twabakurikiranaga mu bikorwa byabo.”

Lokech yavuze ko umwe muri abo bagabye igitero witwa Hussein Wahab Luwama wari uzwi cyane ku izina rya ‘Master’ we yarashwe agahita apfa mu gihe polisi yari igiye kubafata.

Abandi bafashwe ubu bari mu maboka ya Polisi ya Uganda, harimo n’uwitwa Kanabe wari uhetswe kuri moto n’uwitwa Kamada Walusimbi, bakunze kwita Mudinka.

Ubwo imodoka yari itwaye Gen. Edward Katumba Wamala yagabwagwaho igitero n’abagizi banabi

Nk’uko Gen Lokech yabisobanuye, abo bafashwe bakurikiranyweho kwica Brenda Nantongo warurangije icyiciro cya masters muri Amerika, akaba yaraniteguraga gukora ubukwe(Umukobwa wa Gen. Katumba Wamala), no gushaka kwica Gen Katumba Wamala. Ngo batanze imwe mu mbunda zabo bakoresheje muri icyo gitero, bayiha uwitwa Kagugube na we ngo ayishyira undi muntu uzwi nka Ami. Imbunda ya kabiri na yo yakoreshejwe muri icyo gitero ngo ntiraboneka.

Uyu mukobwa yakundaga kuba arikumwe na Se

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO