Polisi yo mu gihugu cya Uganda yabyukiye ku rugo rw’umuhanzi Bobi Wine, iteraho ibyuma bimubuza gusohoka ndetse no kugira icyo akora cyerekeranye n’igitaramo yari amaze iminsi ari gutegura.
Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine yabwiweko adashobora gusoka murugo iwe ndetse anabuzwa gukora igitaramo yakombaga gukora ku munsi Uganda yizihizaho umunsi yaboneyeho ubwigenge.

Umuyobozi wa Polisi Martin Okoth Ochola mu ibaruwa yandikiye uyu muhanzi yavuzeko nta buryo bwo gucungira umutekano abazitabira igitaramo cye kuko abapolisi bazaba bafite akazi kenshi.
Iyo baruwa igira iti” Nagira ngo nkumenyeshe ko ubuyobozi bwa polisi bwahagaritse igitaramo cyawe bitewe nuko ntaburyo buhari bwo gucungira umutekano abazitabira igitaramo cyawe”
Umuvugizi wa polisi ikorera mu mujyi wa Kampala, Patrick Onyango yavuze ko uyu muhanzi atabona abapolisi bokwitabira igitaramo cye ngo bamufashe gucunga umutekano kuko bazaba bari mu muhango wo kwizihiza umunsi mukuru w’ubwigenge i Sironko.
Bobi Wine yamenye ibyaya makuru y’ihagarikwa ry’igitaramo cye yise Osobola, ubwo yari muri sitidiyo ari kwitegura i Kamwokya mu mujyi wa Kampala.
Bobi Wine wari wafungiwe iwe murugo ndetse hatewe n’ibyuma bibuza imodoka gutambuka, yaje guca murihumye abari baharinze, agaragara mu mujyi ari gukoresha inama n’itangazamakuru ababwira ibyamubayeho.

Kuva Bobi Wine yakwinjira mu nteko nshingamategeko ya Uganda ibijyanye n’umuziki we usa naho wagiye ukomwa mu nkokora na Leta ya Uganda hanini bamushinza guteza umutekano muke.
Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook