Abapolisi bo muri Vietnam bafashe udukingirizo 324.000 twakoreshejwe kugira ngo twongere kugurishwa.
Utu dukingirizo twatoragurwaga ahantu hatandukanye, abadutoraguye bakabanza bakadusukura, barangiza bakadusubiza ku isoko tukongera kugurwa n’abaturage ndetse hari bamwe bari baratangiye kutugura
Iki gikorwa cyakorerwaga mu bubiko bwo mu ntara ya Binh Duong mu majyepfo ya Vietnam.

Ku wa gatandatu, abapolisi bagabye igitero ku bubiko maze bafata udungirizo twinshi hari utwari tumaze gusukurwa nutukirimo amasohoro y’abagabo.
Pham Thi Thanh Ngoc w’imyaka 33, nyiri ububiko, yatawe muri yombi yemeye icyaha ndetse yemerako bari bamaze igihe babikora hari nutwo boherezaga mubihugu bya Afurika
Nk’uko urubuga rw’amakuru VN Explorer rubitangaza ngo babanzaga gusukura utu dukingirizo uturimo amasohoro bakayakuramo, bakongera kudupfunyika neza bakatugurisha nkaho ari dushya.
Utu dukungirizo twafashwe twose ngo tugomba guhita tujugunywa kuko ngo ari umwanda ndetse n’abakoraga ibi bagomba guhanwa by’intangarugero
Ntibizwi umubare w’udukingirizo tumaze kugurishwa ariko utwabonetse twanganaga n’ibihumbi 324.000 dupima ibiro 360.
Utu dukingirizo twinshi ngo twagiye dukurwa ahari amahoteri, ahahurira abantu benshi ndetse mu mazu y’uburyamo
Ni hatari hatari,ubundise ubwo umuntu azongera kwizera ate ko nutundi twose turi ku isoko twujuje ubuziranenge?