Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali yafashe abantu 13 bari muri Sauna n’ undi umwe ufite ubwandu bwa COVID-19 washakishwaga ngo ajyanwe mubitaro

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Kamena ahagana saa munani z’amanywa nibwo Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali yafashe abantu 13 bari muri Sauna n’ undi umwe ufite ubwandu bwa COVID-19 wari muri resitora ifatanye na Sauna. Bafatiwe mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Nyarugunga. Bafashwe mu gihe amabwiriza y’inama y’abaminisitiri ya tariki ya 21 Kamena avuga ko ibikorwa bya Sauna na Massage bitemewe.

Avugana n’itangazamakuru, Umugwaneza Liliane yemeye ko tariki ya 25 Kamena yagiye kwipimisha mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko kwa Kanimba, avuga ko ubwo yafatirwaga muri resitora aribwo yamenye ko yanduye COVID-19 atari aziko yanduye.

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali yafashe abantu 13 bari muri Sauna

Ati” Ejo tariki ya 25 Kamena nagiye mu Mujyi kwa Kanimba kwisuzumisha COVID-19, ubwo nari ntegereje ibisubizo nibwo uyu munsi mu kanya tariki ya 26 Kamena mbonye bamfata ngo nanduye COVID-19.”

Ubwo Umugwaneza yafatirwaga muri resitora yari kumwe n’uwitwa Karangwa Norbert barimo gusangira, Karangwa avuga ko atari azi ko Umugwaneza yanduye ngo nawe yatunguwe no kubona bamufata.

Dr Iradukunda Sonia, umukozi wo mu kigo cy’Igihugu cy’ubuzima(RBC) yavuzeko Umugwaneza yari abizi ko yasanzwemo ubwandu bwa COVID-19 ariko kuko ngo yari afite urugendo yanze kwishyira mu kato kugeza ubwo atangiye gushakishwa.

Ati” Yagiye kwa Kanimba kwipimisha bamubwira ko arwaye ariko abirengaho ntiyishyira mu kato. Abamupimye bari baduhamagaye batubwira ko ko hari umuntu tugomba kujyana i Kanyinya ariko nawe bari bamubwiye ko yishyira mu kato abirengaho nkana. Polisi yamufatiye muri iyi resitora nubundi yarimo gushakishwa ngo ajye kwitabwaho i Kanyinya.”

Dr Iradukunda yaboneyeho kugira inama Karangwa Norbert wari kumwe na Umugwaneza ko yakwishyira mu kato k’iminsi irindwi kimwe n’abandi bantu bazi ko bahuye nawe. Nyuma y’iyo minsi irindwi bakazajya kwipimisha ariko na mbere y’iyo minsi bakumva bafite ibimenyetso bya COVID-19 babwira inzego z’ubuzima zikabapima zikanabaha ubundi bufasha. Yavuze ko abantu nka Umugwaneza aribo barimo gutuma iki cyorezo gikomeza kwiyongera, abasaba kudasuzugura ibyo babwiwe n’inzego z’ubuzima.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugunga, Uwamahoro Genevieve yavuze ko atari ubwa mbere iyi Sauna yafatiwemo bariya bantu 13 ifunzwe kuko ku nshuro ya mbere yari yafunzwe nyirayo bamutegeko kuzayifungura iki cyorezo cyarangiye. Gusa yabirenzeho arayifungura kugeza ubwo amakuru yamenyekanye, Uwamahoro yavuze ko nyirayo agiye kongera gucibwa amande ndetse ifungwe kugeza igihe iki cyorezo kizarangirira.

Umugwaneza Liliane yabwiwe ko yanduye COVID-19 yanga kwishyira mu kato kugeza ubwo inzego z’ubuzima n’inzego z’umutekano zitangiye kumushakisha.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera yavuze ko Polisi yamenye ko nyiri iriya Sauna yongeye kuyifungura kandi yari yarafunzwe kubera kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19. Ubwo abapolisi bari mu kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza baje gusanga ifunguye ndetse harimo abantu 13, yavuze ko iruhande rw’iyo Sauna hafatiwe umuntu wari uzi neza ko afite ubwandu bwa COVID-19 ariko yanga kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima akomeza gutembera.

Ati” Twamenye amakuru ko iyi sauna yongeye gukora kandi yari yarafunzwe, Ntabwo wakorera ibintu nk’ibi ku muhanda nyabagendwa ngo biyoberane. Dukora igenzura twahasanze uriya witwa Umugwaneza Liliane wanduye COVID-19 kandi yarabimenyeshejwe n’inzego z’ubuzima ariko abirengaho akomeza kujya mu bantu aribwo yafatiwe hano muri resitora aganira n’undi muntu.”

CP Kabera yakomeje avuga ko hagiye gukurikiraho kubahiriza amabwiriza y’umujyi wa Kigali ahana abarenze ku mabiwiriza ya COVID-19, uriya murwayi yahise ajyanwa n’inzego z’ubuzima ajya kwitabwaho. Uwo bari kumwe(Karangwa) nawe yahawe inama z’uko agomba kwifata. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko nibigaragara ko Umugwaneza hari abantu yanduje COVID-19 azabihanirwa hakurikijwe amategeko.

Ati” Nubwo waba ufute urugendo warusubika ukabanza ukivuza, urwaye utarembye hari uburyo bwo kumukurikirana. Buri muntu afite kumenya ko agomba kwirinda akarinda n’abandi, nta muntu ugomba kunaniza inzego z’ubuzima cyangwa inzego z’umutekano.Tuzahora dukangurira abantu kwirinda ariko tuzanakomeza gukurikirana abatuma imibare izamuka, abatuma abahitanwa n’icyorezo biyongera.”

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 117 ivuga ko Umuntu wese abishaka wanduza undi indwara ishobora gutera ubumuga aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW).

Iyo indwara yandujwe ari indwara idakira, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO