Polisi y’u Rwanda yafashe abantu 11 bari batwaye imodoka basinze bikabije barengeje n’amasaha yo kuba bageze murugo

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Polisi y’u Rwanda yafashe abantu 11 barimo umunani (8) bafatiwe mu Mujyi wa Kigali n’abandi batatu (3) bafatiwe muri Musanze batwaye imodoka basinze banarengeje amasaha yo kugera mu rugo. Bamwe muri aba bafashwe bemera ko bafatiwe mu makosa kuko bari barengeje amasaha yo kugera mu rugo kandi bari banasomye kuri ka manyinya.

Aba bantu bafashwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 05 Kamena, abafatiwe mu Mujyi wa Kigali ubwo berekwaga itangazamakuru kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Kamena ku kicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali i Remera bemeye amakosa bakoze bayasabira imbabazi.

Polisi y’u Rwanda yafashe abantu 11 barimo umunani (8) bafatiwe mu Mujyi wa Kigali n’abandi batatu (3) bafatiwe muri Musanze batwaye imodoka basinze banarengeje amasaha

Julien Muhirwa umwe mu bafashwe yavuze ko yafatiwe mu Karere ka Kicukiro afatwa atwaye imodoka asanzwe agendamo, yemeye ko yafashwe atwaye yasinze nk’uko ibipimo byabigaragaje.

Ati “Nibyo abapolisi barampagaritse ari nyuma ya saa yine z’ijoro, bapimye umusemburo basanga uri hejuru cyane y’ibipimo byagenwe. Ndabisabira imbabazi abaturarwanda ko ntazabyongera.”

Muhirwa yakomeje avuga ko gutwara ikinyabiziga wasinze bishobora guteza impanuka zo mu muhanda. Yagiriye inama abantu kwirinda gutwara ibinyabiziga basinze ndetse abakangurira kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Gasizingwa Pierre Celestin yafatiwe mu Karere ka Kicukiro, yavuze ko yavuye ku kazi saa moya anyura ahantu ahahurira na bagenzi be banywa inzoga bageza saa yine z’ijoro. Abapolisi bamufashe saa yine n’iminota 10.

Ati “Ntabwo ndenganya abapolisi bamfashe saa yine zarenze nagombaga kuba nageze mu rugo nk’uko amabwiriza yo kwirinda COVID-19 abivuga. Bamfashe ntwaye imodoka nasinze kuko bapimye basangano igipimo cy’umusemburo kiri hejuru ya 3.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko muri iyi minsi ikibazo cy’abantu batwara ibinyabiziga basinze ndetse barengeje amasaha yemewe y’ingendo (Curfew)kimaze gufata indi ntera. Yibukije abarimo kurenga ku mabwiriza ko barimo gukora amakosa kandi bazajya bayahanirwa.

Ati “Nta muntu utazi ko gutwara ikinyabiziga wanyoye ibisindisha bitemewe, twagize igihe gihagije cyo kubikangurira abantu mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro ariko tuzakomeza kubisubiramo. Bariya bantu barimo no gufatwa bagenda mu masaha atamewe y’ingendo nyuma ya saa yine z’ijoro.”

CP Kabera yakomeje yibutsa abaturarwanda ko ibihe turimo bitagomba kubuza abantu kubahiriza amategeko. Yaba ayo mu muhanda n’andi yo kwirinda ibyaha bitandukanye.

Ati “Turongera gukangurira abantu kubahiriza amategeko yose, bariya batwara ibinyabiziga basinze bashobora guteza impanuka mu muhanda zigahitana ubuzima bw’abantu cyangwa bakamugara. Bashobora kwandura icyorezo cya COVID-19 kuko ntiwamenya aho baba bavuye kunywera inzoga kuko wasanga ari mu tubari twa rwihishwa.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko abafatwa imodoka zabo zirafungwa ndetse bagacibwa n’amande. Yavuze ko igikorwa cyo gufata bene bariya bantu kigikomeza hirya no hino mu gihugu.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO