Search

Polisi y’u Rwanda yaguye gitumo abajura batanu bari bamaze gutobora inzu y’umuturage bateruye TV ya Flat na Gaz

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gasabo, ku wa Kabiri w’iki Cyumweru yaguye gitumo abajura batanu bari bamaze gutobora inzu y’umuturage witwa Ntahomvukiye Hermes utuye mu Murenge wa Kacyiru mu karere ka Gasabo.

Ni nyuma y’uko mu Murenge wa Gisozi hamaze iminsi havugwa ubujura butobora amazu.

Abajura Polisi yafashe bamaze kwiba

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi, yavuze ko ku bufatanye n’abaturage habayeho guhana hana amakuru bituma Polisi ishobora gufata bariya bajura ndetse n’ibikoresho bari bibye bafatwa bakibifite.

Abafashwe ni Habarurema Joseph, Rwibutso Felix , Dukundimana Eulade , Iyamuremye Clement na Nzamwita Joel. Bafatanywe ibikoresho byo mu nzu birimo Televiziyo ebyiri nini, amacupa atatu ya gaze manini, ndetse n’amashyiga yayo.

CIP Kayigi avuga ko kugira ngo bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ko hari abant bamaze iminsi biba mu rusisiro,bituma hategurwa umukwabo wo kubafata.

Yagize ati ” Abaturage bari bamaze iminsi bavuga ko hari abantu binjira mu mazu bakiba, twahise dutegura igikorwa cyo kubashaka nibwo twafashe bariya basore ndetse tubasanga ibikoresho bibye.

CIP Kayigi yongeyeho ko abitwa Habarurema na Rwibutso aribo bakekwaho kuba batoboye inzu ya Ntahomvukiye Hermes ufite ubwenegihugu bw’u Burundi, bakibamo biriya bikoresho.

Akomeza avuga ko uwitwa Dukundimana akurikiranyweho icyaha cy’ubufatanyacyaha, kuko we yafashwe amaze kugura ibikoresho byibwe, naho Nzamwita afungiwe kuba ariwe wagize uruhare mu kubitunda.

Kugeza ubu abafashwe bose Polisi yabashyikirije urwego rw’ubugenzacyaha(RIB) kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse.

Ingingo y’ 166 n’iya 167 zo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda , zivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ahanishwa kandi Ingingo ya 167, ivuga ko iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira; kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije.

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.