Search

Prezida Trump yishimiye insinzi y’Abafaransa, anagenera ubutumwa Perezida Putin

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Kuri iki Cyumweru taliki ya 15 Nyakanga 2018,nibwo umukino wanyuma w’igikombe cy’Isi cyaberaga mu gihugu cy’Uburusiya wakinwe uhuje ikipe y’Igihugu y’Abafansa na Croatia hishakamo imwe igomba kwegukana igikombe, birangira Abafaransa aribo begukanye insinzi.

Nyuma y’amakipe atandukanye yari yaritabiriye imikono y’igikombe cy’Isi,amwe agatsinda andi nayo agakuramo akayo karenge, uyu mukino wabaye kuri iyi nshuro wari utegerejwe n’abatari bake bashaka kureba ikipe iza kwegukana igikombe.

Ikipe y’Igihugu y’Abafaransa yahabwaga amahirwe menshi yo kwitwara neza mu mukino wayihuje na Croatia, byarangiye koko ikomeje kugaragaza ko icyizere yagiriwe ikigisisgasiye, yihanangiriza Croatia iyitsinze ibitego 4-2.

Ibi bitego ku mpande zombi byabonetse hakiri kare kuburyo hari nabizeraga ko hashobora kubonekamo n’ibindi, gusa umukino wageze kumunotwa wanyuma ntagihindutse bityo Abafaransa begukana insinzi.

Aha niho Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump yahise yandika ubutumwa abunyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, ashimira Ikipe y’Igihugu y’Abafaransa yegukanye igikombe cy’Isi cya 2018 ndetse anabashimira ku bw’umukino mwiza bagaragaje.

Trump yanaboneyeho umwanya wo gushimira Perezida w’Uburusiya Putin kubw’imyiteguro myiza yagaragaje y’igikombe cy’Isi n’uburyo kigeze kumunsi wacyo wanyuma ibintu bikimeze neza.

Ku ruhande rw’Abafaransa batsinze umukino, bekegukana igikombe cy’Isi cya 2018, cyahise kiba  igikombe cya 2 cy’isi mu mateka yabo, dore ko icyo baherukaga gutwara ari icyo mu 1998 batwaye batsinze Brazil ibitego 3-0 ku mukino wa nyuma.

Abafaransa begukanye igikombe cy’Isi ku nshuro ya2

KWIZERA JuvenalIbyamamare.com

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.