Search

Priyanka Chopra wamamaye muri Filime z’Impinde yambitswe impeta y’urukundo

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Icyamamarekazi Priyanka Chopra wamenyekanye cyane muri Filime z’Impinde yambitswe impeta y’urukundo na Nick Jonas bari bamaranye igihe gito aribwo bagaragaje ko hari  urukundo hagati yabo.

Uku kwambikwa impeta kwa Priyanka Chopra gusa naho kwatunguye benshi mu bakunzi babo, dore ko ntawatekerezaga ko habaho kwambikana impeta mu gihe cy’amezi abiri yonyine bari bamaze bari mu rukundo.

Nick Jonas yahisemo kwambika impeta ihamya urukundo rukomeye bafitanye mu rwego rwo kugaragariza inshuti n’abavandimwe ko we na Priyanka bafite gahunda yo kubaka umubano ufite imbaraga n’intumbero ikomeye.

Hagati aho n’ubwo aba bombi bambikanye impeta bigasa naho bitunguranye, ikindi gikomeje kwibazwaho ni uburyo Priyanka Chopra yakundanye n’umwana Arusha imyaka dore ko amurusha imyaka igera 11 y’amavuko. Nick Jonas afite imyaka  25 mu gihe Priyanka Chopra afite 36.

Priyanka Chopra na Nick Jones, bambikanye impeta ihamya urukundo rwabo mu gihe bari bamaze igihe bagaragara ahantu henshi bari kumwe dore ko bivugwa ko banajyanye gusura umuryango mushya w’igikomangoma Harry na Meghan Markle.

Ubusanzwe aba bombi bashimangiye urukundo hagati yabo, bose bazwi mu gukina filime ndetse bakaba ari abahanzi b’indirimbo aho bakorera ibikorwa byabo muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Nick Jones na Priyanka Chopra bajyanye gusura umuryango w’Igikomangoma Harry na Meghan Markle

Priyanka Chopra yamenyekanye muri filime y’uruhererekane ya ‘Quantico’, asa n’uwashimangiye aya makuru ubwo yamenyeshaga umuyobozi wa filime nshya yari ari gukina yitwa “Bharat”  ko asezeye.  Umuyobozi w’iyi filime Abbas Zafar yakomeje agira ati “Turamwishimiye cyane.

By’umwihariko abagize ikipe ya Bharat bose bagaragaje ko bishimiye urukundo rwa Priyanka Chopra na Nick Jonas bavuga ko bifuje ko byazaba ibintu byuzuyemo umunezero n’ibyishimo gusa.

Nick Jones na Priyanka Chopra

Priyanka Chopra na Nick Jones bose bazwi cyane muri Cinema (Holywood)

KWIZERA Juvenal-Ibyamamare.com

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.