Search

Producer Trackslayer Yashimiye Leta y’uRwanda kubwo Gushyiraho Itegeko rirebana n’Inyungu ku bihangano by’Abahanzi Nyarwanda.

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Nshuti Peter ukoresha amazina ya Trackslayer mu mwuga wo gutunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi mu nzu izwi nka Touch Record yatangaje yashimiye Leta y’URwanda ko yatekereje ku bahanzi nyarwanda igashyiraho itegeko ryo kwishyuza ibihangano byabo hirya no hino mu Rwanda.

Producer Trackslayer Ari Muri Studio

Producer Trackslayer Ari Muri Studio

Ni mu kiganiro Isango Top Charts gisanzwe gihita ku wa gatandatu kuri radiyo Isango Star,ubwo yaganiraga n’umunyamakuru Gutermann Guter,Trackslayer yatangiye asobanura byinshi ku bijyanye no gushishura indirimbo,aho yavuze ko abakunzi b’umuziki nyarwanda bagombye gusobanukirwa neza ibi bijyanye no gushishura kuko hari bwo babyitiranya n’ubundi buryo buzwi nka”Sampling” hamwe umu producer ashobora gufata agace gato asanzwe akunda mu ndirimbo y’umuhanzi akagashyira mu ndirimbo y’undi muhanzi,Ibi burya ngo ntago wabyita gushishura cyane cyane ko ababikora bakunz kuba banabyumvikanyeho na ny’indirimbo.

Trackslayer kandi yakomereje ku bijyanye n’inyungu z’umuhanzi nyarwanda aho yanaboneyeho gushimira Leta y’URwanda yatekereje ku nyungu za muzika nyarwanda maze igahitamo gushyiraho itegeko ryemerera abahanzi nyarwanda kwishyuza ibihangano byabo aho bikoreshwa hose mu Rwanda kuko ngo abahanzi benshi bari baracitse intege z’uko bakoraga indirimbo bazishyuye nyamara hanze zigacurangirwa ubuntu ibyo batangaza ko biri mu byabadindizaga mu iterambere ryabo.

Shuti P.Trackslayer Ni Umwe Mu Ba Producer Bahagaze Neza Mu Rwanda.

Shuti P.Trackslayer Ni Umwe Mu Ba Producer Bahagaze Neza Mu Rwanda.

Nyuma yuko iyi ngo y’itegeko isohotse abahanzi barimo Eric Senderi,Intore tuyisenge sgt.Robert ndetse na Munyanshoza Dieudonne bahise bakora akanama maze bashyiraho ibiciro bitandukanye bizajya byishyurwa ku bihangano byabo mu tubari ndetse n’ahandi hatandukanye izi ndirimbo zikunze gucurangirwa.

Umuhanzi Eric Senderi Ni Umwe Mubashyigikiye Iki Kimezo.

Umuhanzi Eric Senderi Ni Umwe Mubashyigikiye Iki Kimezo.

Producer Trackslayer yavuze ko iyi ngingo niramuka y’ubahirijwe igashyirwa no mu bikorwa bizateza umuziki imbere,kuko ngo bizabanza gutera imbaraga abahanzi nyarwanda zo gukora ibihangano byiza kandi bahaye umwanya kuko bazaba bamaze kubona neza umusaruro babonye mu bihangano byabanje bityo bakaba bashishikarira gukora ibiruseho kugirango n’umusaruro nawo wiyongere.

Trackslayer yasoreje kuri gahunda bafite muri Touch Record aho yavuze ko bamaze igihe bari kuvugurura byinshi birimo n’imikorere ndetse avuga ko ubu bari gukora cyane aho bafite imishinga itandukanye bafite y’abahanzi bakomeye hano mu Rwanda ndetse bakaba banafite umushinga wo kuzamura abahanzi bazkizamuka bafite impano gusa bakaba bakiri kwiga ku mushinga neza kugirango bazatangire bujuje buri kimwe.

 

ELLYMAN-Kwizera_IBYAMAMARE.com

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.