Search

Raila Odinga yemeye ku mugaragaro ko azitabira bwakabiri amatora y’umukuru w’igihugu (Kenya)

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Raila Odinga uyoboye(NASA), ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe na Perezida Uhuru Kenyatta, yatangaje ko azitabira amatora yap Perezida wa Repubulika azaba muri iki gihugu mu kwezi gutaha.

Raila Odinga uyoboye ishyaka rya (NASA)

Odinga yasabye abashyigikiye iryo huriro gutanga amafaranga azamufasha mu bikorwa byo kwiyamamaza muri ayo matora azaba tariki ya 17 Ukwakira 2017.

Yagize ati “Amatora azaba mu kwezi gutaha, turasaba abadushyigikiye  mu gihugu hose kwitabira aya matora no gutanga inkunga yabo ku bikorwa byo kwiyamamaza.”

Yakomeje avuga ko inkunga ya buri wese ifite agaciro Ati ” Buri giceri mu gutanga uyu musanzu gifite agaciro. Turasaba abantu bacu gutanga n’amashilingi 10 , amashilingi 100 , 1,000 n’ibihumbi 100, ayo buri wese ashoboye kubona.”

Utanga uwo musanzu ngo azaba akatishije tike imuganisha i Kanani(ubutaka bw’isezerano buvugwa muri Bibiliya bwari bwarasezeranyijwe Abanya-Israel).

Ati  ” Nitanga uwo musanzu, uraba uguze itike yawe y’i Kanani.”

Mu cyumweru gishize, Urukiko rw’Ikirenga rwatesheje agaciro, amatora yari yatangajwe ko Kenyatta yayatsinze. Urukiko rwatangaje ko atubahirije itegeko nshinga, kandi ko hari ibyabayemo bidakurikije amategeko.

Odinga yari yatangaje ko atazayitabira niba abagize komisiyo y’amatora yakoze ayo makosa yo kumwibisha iteguye. Nyuma yaho abakomiseri batandukanye bagiye basimburwa ndetse n’umunyamabanga nshingwabikorwa wayo.

 

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.