Search

Ray C yatutse Mobeto aramwandagaza bikomeye umwita Umurozi usenya ingo

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Uruhurirane rw’ibitutsi rwavutse hagati y’umuhanzi Ray C na Mobeto buriwese yihanangiriza mugenzi we bituma Mobeto yitwa umurozi wo gusenya ingo za bandi agatuma Zari yirukanwa mu rugo rwe.

Mobeto usanzwe uzwi mu kugaragara mu ndirimbo zitandukanye ndetse no gukora ibijyanye n’imideri,akomeje kugenda agaragara ahangana n’abantu batandukanye nyuma yo kugaragara ko afitanye umubano wihariye na Diamond Bikaba intandaro yo gutandukana na Zari bafitanye abana babiri.

Ray C na Mobeto batutumbije umwuka wo gutongana hagati yabo nyuma y’uko hari umufana wa Mobeto wariumaze gushyira imyenda Mobeto acuruza kuri Instagram ye, anahamagarira abantu kuyigura ko idahenze gusa Ray C we yaje nyuma yandikaho ko iyo myenda ari inshinwa badakwiye kujya kuyigura.

Ibi byababaje Mobeto nawe yihutira gusubiza Ray C amwita umunyeshari wasagutswe n’umujinya wo kutishimira iterambere ymygore mugenzi we amaze kwigezaho kugeza nubwo akumira abakiriya bamugana gukomeza kugura ibicuruzwa bye.

Yagize ati” “Umugore mugenzi wawe arashinga ubucuruzi, nk’aho wakamushyigikiye wowe uhisemo kumutuka no kumuca intege.”

Uretse kuba Mobeto yasubije Ray C aya magambo, hiyongeyeho n’abafana buy u mukobwa bazwi nka Team Mobeto nabo bunga muryo avuze badukira Ray C bamucurira ko umuziki wamunaniye ahubwo ari integwa yo kwiyahuza ibiyobyabwenge gusa.

Aha niho ibitutsi byahise byisekiranya urufaya ku mpande zombie Ray C asubiza Hamisa Mobeto amubwira ko ‘ari umugore w’ikirumbo wasenye urugo rwa Zari’ ku bwo kwivanga mu buzima bwa Diamond. Yamubwiye amagambo menshi yiganjemo kumucyurira no kumwibutsa ko ari umuntu mubi cyane.

Yagize ati “Inshuti nkawe, uri uburozi bubi. Uraburana uvuga ko basenye ubucuruzi bwawe ariko ukirengagiza ko wasenye urukundo rw’undi muntu.”

Ray C yibasiriye Mobeto amushinja ko ariwe ntanadaro yo gusenya urugo rwa Zari amwita uburozi.

Mobeto yibasiriwe na Ray C nyuma y’igihe gito yari amaze yongeye gukozanyaho na Zari buriwese yikoma kugatuza icyo Arusha undi n’ubwo intandaro ya byose ari uko basa nabasangiye umugabo n’ubwo Zari yamaze gukuramo ake karenge.

Umubano wa Mobeto na Diamond ntiwigeze wishimirwa na benshi mu nshuti zabo hiyongeyeho na Nyina wa Diamond wakunze kugaragaza ko yanga urunuka Hamisa Mobeto ndetse n’umwana abyaye akamufata nkaho Atari umwuzukuru we kimwe n’abandi.

Ray C yise Mobeto Uburozi busenya ingo

Mobeto ntiyorohewe n’amagambo amutuka azira Diamond Platnumz

KWIZERA Juvenal-Ibyamamare.com

 

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.