Search

Rayon Sports: Bamwe mu bakinnyi ntibavuga rumwe n’ubuyobozi bitewe n’uko bakomeje guhabwa imishahara nabi

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Nyuma y’amakosa ikipe ya Rayon Sports yagaragaje ubwo yagabanyaga Abakinnyi amafaranga yasaruwe mu mikino ya CAF Confederation cup, yongeye gukora amakosa yo guhemeba abakinnyi berekeje muri CECAFA abandi irabareka.

Umunyamabanga wa Rayon Sports Itangishaka Bernard ku munsi w’ejo taliki ya 06 Nyakanga 2018, yavuze ko bahembye abakinnyi bamwe bitabiriye imikino ya CECAFA Kagame Cup irikubera muri Tanzania, abandi barabihorera ndetse babasaba ko bategereza.

Yagize ati “Ikirebana n’amafaranga y’imishahara nta w’undi mukinnyi wabonye amafaranga uretse abakinnyi bagiye gukina CECAFA Kagame Cup ni bo bahembwe abandi bose baracyategereje.”

Uku guhembwa kw’abakinnyi bamwe abandi bagasa nabirengagijwe bikomeje kugaragara nk’umwuka mubi hagati y’abagize Rayon Sports cyane cyane abakinnyi kuko hari nabatangiye kubifata nk’agasuzuguro kuba hari abahemberwa igihe abandi bakirengagizwa.

Abakinnyi bagiye gukina imikino ya CECAFA nibo bahembwe igice cy’amafaranga babarimo abandi basigaye bo basabwa gutegereza nyuma ikintu kigoranye cyane kuri bamwe na bamwe kuko hari n’abatezwe amaso n’imiryango yabo.

Iki kintu gikomeje kugaragara nk’ubusumbane muri Rayon Sports gishobora gutuma bamwe mu bakinnyi bivumbura ndetse bakaba banasesa amasezerano bagiranye n’iyi kipe igihe kitageze nk’aho ku isonga hari umusore Nova Bayama watangaje ko atishyimye na gato.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bukomeje kugaragaza ikibazo cyo gutonesha abakinnyi bamwe abandi bakirengagizwa

Mu kiganiro n’itangazamakuru Nova Bayama yatangaje ko  yifuza gusesa amasezerano na Rayon Sports kuko atazi neza impamvu yirengagijwe kandi yaritangiye iyi kipe ndetse ari ku rwego rwo hejuru mu mikinire.

Yagize ati “Ndashaka aho nkina bihagije, ndifuza kugenda.Sindavugana n’ubuyobozi gusa CECAFA nirangira nzababwira.Njyewe sindi umuswa cyane ku buryo nabura umwanya wo gukina muri Rayon Sports.
Nova yemeje ko we na bagenzi be batishimiye ibyo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwakoze bugahemba abakinnyi bagiye muri CECAFA bo ntibubahembe ndetse ntibubegere ngo bubasobanurire impamvu byibuze banamenye igihe runaka bazabonera ayabo kuko Rayon Sports imaze kubageramo amezi 3.

Nova Bayama yahakanye amakuru avuga ko ari mu biganiro na Police FC na Kiyovu Sports gusa yemeza ko yifuza gusohoka muri Rayon Sports,agashaka ikipe akinamo bihagijemu mwaka w’imikino utaha.

Nova Bayama ni umwe mu bakinnyi batishimiye ibyo bari kugenda babona

Ubusumbane bukomeje kugaragara mu ikipe ya Rayon Sports bwigeze no kubaho ubwo iyi kipe yabonaga itike mu mikino ya CAF Confederation Cup ari naho ubuyobozi bwagabanyije abakinnyi agahimbaza musyi mu buryo bw’insumbane aho bamwe bahawe amadolari 150,abandi 1000 mu gihe hari abataragize icyo babona.

KWIZERA Juvenal-Ibyamamare.com

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.