Search

Rayon Sports: Hagati y’umutoza mukuru n’umunyamabanga havuze igipfunsi bapfa amata yari aguriwe Abakinnyi

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Abakinnyi n’abaturage bahiye amaboko bakiza indwano yari yakajije umurego hagati y’umutoza mukuru wa Rayon Sports Ivan Jacky Minaert afatanye mu mashati n’umunyamabanga mukuru w’iyi kipe Itangishaka ‘King’ Bernard nyuma yo kutumvikana ku mata umunyamabanga yari aguriye abakinnyi.

Uku gushamirana hagati y’abayobozi b’ikipe ya Rayon Sports kwabaye kuri uyu wa Gatatu taliki ya 9 Gicurasi 2018,ahagana mu masaa mbiri z’ijoro, ubwo ikipe yari igeze i Muhanga iva i Huye gukina umukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona banganyijemo na Mukura 0-0.

Imodoka yari itwaye abakinnyi, yahagaze kuri sitasiyo ya Gaz Oil, ubwo yari igeze mu Mujyi wa Muhanga ahitwa Munyinya, ako kanya umunyamabanga mukuru Itangishaka Bernard wari mu modoka y’indi avamo agurira abakinnyi amata kwa Hadji aho buri mukinnyi yamuguriye akajerikani.

Uku kugurirwa amata kw’Abakinnyi,ntibyigeze bishimisha na gato umutoza wa Rayon Sports Ivan Minaert wahise abwirana umujinya munyamabanga wa Rayon Sports ko atagombaga kugurira abakinnyi amata, byihuse batangira gufatana mu mashati igipfunsi kvuza ubuhuha hagati y’abagabo bombi.

Abari kumwe nabo ntibarebeye nk’abareba Filime, ahubwo bihutiye kubakiranura kugira hato hatagira ukomeretsa undicyangwa ngo bakomeze guhuruza imbaga y’abantu baza gushungera indwano.

Mu mashusho yafashwe saa mbiri n’iminota icyenda, hagaragaramo abantu bari gukiza Ivan Minaert na Itangishaka ‘King’ Bernard, umwe muri bo abaza Bernard ati “Kuba ubaguriye amata in ikibazo?”

Bernard byagaragaraga ko yari afite umujinya yabwiraga umutoza Ivan Minaert mu rurimi rw’igifaransa ati “Si tu me cherches, tu vas me trouver ” bivuga ngo “Niba unshaka urambona.”

Aba bagabo bombi bakimara gukiranurwa , buri wese yahise agenda mu modoka itandukanye n’iyo mugenzi we arimo, mu gihe bwa mbere bari baje bari kumwe mu modoka imwe, imodoka bagiyemo zahise zisubira mu Mujyi wa Muhanga, na ho abakinnyi bakomeza urugendo berekeza i Kigali n’amata bari bamaze kugurirwa.

KWIZERA Juvenal-Ibyamamare.com

Comments

comments
Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.