Search

Rayon Sports mbere y’uko ihaguruka mu Burundi yabanje gusura umuryango w’uwahoze ari umutoza wayo Katauti

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Ikipe ya Rayon Sports yari iri mu gihugu cy’Uburundi aho yari yitabiriye umukino wa CAF Confederation Cup wayihuzaga n’ikipe yo muri iki gihugu kumukino wo kwishyura LLB S4A FC, nyuma yo kwegukana insinzi itsinze igitego1-0,kuri uyu wa Kane tarikiya 22 Gashyantare 2018, bitegura gutaha mu Rwanda babanje gusura umuryango w’uwahoze ari umutoza wabo wungirije Ndikumana Hamad Katauti.

Iki gikorwa cyakozwe kubufatanye bw’abakinnyi ndetse n’ubuyobozi bw’ikipe hagamijwe kuzirikana urupfu rwa Katauti umaze iminsi yitabye Imana agasiga umwana w’umuhungu yari yarabyaranye na Oprah bari bamaze igihe batandukanye nawe akishakira undi mugabo.

Muri rusange iki gikorwa cyo kuzirikana umuryango wa Katauti  nk’abagize ikipe nyakwigendera yahoze afasha imyitozo yatuma ikipe irushaho gutera imbere cyabaye inkunga ikomeye ku muryango we kuko byagaragaye ko byanze bikunze hari ikintu kizima yasize akoze mbere y’uko yitaba Imana.

Rayon Sports yariyerekeje mu Burundi aho yari yagiye gukuna umukino wo kwishura uwo yari yakinnye n’iyi kipe ya LLB bikanganya igitego1-1 bikaba byayisabaga gushaka insinzi kugira ngo ikomeze irushanwa.

Umukino ubanza warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1, ari na yo mpamvu uyu mukino bamwe bawise ’uwo gupfa no gukira (Do or die).

Nyuma yo gusezerera LLB S4A FC, ikipe ya Rayon Sports izahura na Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’epfo, izasezerera indi izahita ijya mu mikino y’amatsinda afatwa nka 1/8, mu gihe izaba yasezerewe yo izahita isanga APR FC mu irushanwa rihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo (Total CAF Confederation Cup).

Mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Stade Prince Louis i Bujumbura, igitego rukumbi cya Rayon Sports cyatsinzwe na Shaban Hussein “Tchabalala’ ku munota wa 27, kiba kibaye icya kabiri mu mikino ibiri, maze LLB S4A FC ijnanirwa kucyishyura, isezererwa iryo.

Nyuma y’umukino, Tchabalala yasabye Abarundi imbabazi akimara gutsinda igitego cyahesheje Rayon Sporys insinzi

Nyuma y’umukino, Tchabalala yasabye Abarundi imbabazi atangaza ko nta yandi mahitamo yari afite kuko muri Rayon Sports ari mu kazi. Ati ”Nsabye imbabazi abakunzi ba LLBS4A, nabatsinze bihangane nta kundi nari kubikora. Nari ndi mu kazi kanjye ka buri munsi, ndimo ndashakira abana umugati ariko mu mupira ni uko bimeze.”

Nyuma y’iyi nsinzi yatumye Abakunzi ba Rayon barara babyina, Iyi kipe mbere y’uko igaruka mu Rwanda kwishimana n’abakunzi bayo, yabanje gusura umuryango wa Katauti bifatanya nawo kuzirikana ibikorwa yasize akoze.

KWIZERA Juvenal-Ibyamamare.com

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *