Search

Rayon Sports yaciwe akayabo kamafaranga kubera imvururu yateje muri Algeria

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwibasirwa n’ibizazane byo gucibwa amande y’urudaca kubera imyitwarire mibi yaranze bamwe mu bakinnyi bayo ndetse n’abamwe mu bayobozi ku mukino wayo na USM Alger.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF ryafatiye Rayon Sports ibihano, nyuma y’uko iperereza rigaragaje ko bamwe mu bakinnyi biyi kipe bagize uruhare muguteza imvururu zaherekeje umukino wa CAF Confederations Cup iyi kipe yanganyijemo na USM Alger 1-1.

Uyu mukino wabaye ku wa 29 Nyakanga, mu mukino wo kwishyura mu matsinda ya CAF Confederations Cup wabereye i Blida muri Algeria nyuma y’uyu mukino hakaza kubaho imvururu hagati y’abakinnyi ku mpande zombi.

Ubu bushyamirane CAF ivuga ko bwatejwe na Rayon Sports bwayiviriyemo gucibwa amande angana n’ibihumbi 20 by’amadorali ya Amerika, binaviramo Yannick Mukunzi, Christ Mbondi na Kassim Ndayisenga guhagarikwa mu mikino imwe n’imwe Nyafurika.

Nk’uko itangazo ryashyizwe hanze kwa 5 Nyakanga 2018, ribigaragaza rivuga ko izi mvururu zatangijwe na Yannick Mukunzi wari wambaye numero 6 mu mugongo, bikarangira Christ Mbondi wari wambaye numero 9 ndetse na Kassim Ndayisenga wari wambaye 29 na bo bazinjiyemo.

CAF igira iti” Nyuma yo kwigana ubushishozi ibyabaye, kureba neza amashusho no kwigana ubushishozi amategeko, twanzuye ko Rayon Sports itanga amande y’ibihumbi 10 by’amadorali ya Amerika kubera uruhare rwa Yannick Mukunzi mu mvururu, amande y’ibihumbi 5 by’amadorali ya Amerika kubera uruhare rwa Christ Mbndi wari wambaye numero 9, ndetse n’amande y’ibihumbi 5 by’amadorali kubera uruhare Ndayisenga Kassim wari wambaye numero 29 yagize muri izi mvururu.”

Yannick Mukunzi yahagaritswe imikino itatu harimo uwa Yanga n’uwa Gor Mahia ndetse n’undi mukino mu gihe Rayon Sports yaba igeze muri 1/4 cy’irangiza, mu gihe Christ Mbondi na Kassim Ndayisenga bahagaritswe imikino 2: Uwa Young Africans n’uwa Gor Mahia.

Rayon Sports yaciwe amande angana n’ibihumbi 20 by’amadolari ya amerika nyuma y’uko yari imaze iminsi iciwe ibihumbi 2000 by’amadolari kubera kutubahiriza amategeko agenga imyambarire ku makipe ari mu mikino y’amatsinda mu mikino nyafurika.

KWIZERA Juvenal-Ibyamamare.com

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.