Search

Rayon Sports yashyizeho ibiciro bidasanzwe ku mukino uzayihuza na Enyimba FC

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Rayon Sports yashyizeho ibiciro bihanitse ku muntu ushaka kureba umukino wayo uzayihuza na Enyimba FC yo muri Nigeria uzaba ku Cyumweru taliki ya 16 Nzeri 2018, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Iyi kipe yashyizeho ibiciro bidasanzwe mu gihe izaba ikina umukino ubanza wa wa ¼ cya CAF Confederations Cup, aho abazicara mu myanya y’icyubahiro bazishyura 30 000 by’Amanyarwanda (RWF).

Uyu mukino n’umwe mu mikino ikomeye ikipe ya Rayon Sports igiye kuba ikinnye muri uyu mwaka, ndetse hakaba hitezwe ko hazaba ari uruvunganzoka rw’abafana bazaba baje kwihera ijisho bityo hafatwa ingamba zo guhanika ibiciro dore ko abakunzi b’iyi kipe batazuyaza gufata mu mugongo ikipe yabo.

Ugereranyije n’uko ubusanzwe iyi kipe yishyuza ku mukino yayo, ubu ibiciro byazamuwe mu buryo bufatika, ndetse hakaba hari na bamwe byateye impunge z’uko uburyo bwo kubageza muri stade buzaba bugoranye cyane.

Muhawenimana Claude uyobora abafana ba Rayon Sports ku rwego rw’igihugu, yatangaje ko itike ya make y’abicara ahadatwikiriye izagura 3000Frw aho kuba 2000Frw asanzwe, iy’ahatwikiriye igure 5000Frw naho iyo mu cyubahiro (VIP) ikazagura 30 000Frw aho kuba 20000 Frw yari amenyerewe.

Yagize ati “Ni umukino ukomeye birumvikana iki cyiciro tugezemo tugomba kugiha agaciro kuko gitandukanye n’ibindi.”

Yanongeyeho ko ku ruhande rw’abakunzi ba Rayon Sports, ibi ntampungenge zikabije zirimo kuko kwishyura itike ari umusanzu ukomeye wo gutera inkunga ikipe yabo nk’uko basanzwe babifite mu nshingano.

Muhawenimana yavuze ko bitewe n’aho irushanwa rigeze, CAF izaba yohereje intumwa zayo zigera kuri 80 kandi zikazicara mu cyubahiro. Byari ngombwa ko itike yo kwicara mu myanya izaba isigaye yo muri iki cyiciro izamuka kugira ngo ikipe itazahomba cyane.

Uyu muyobozi wari uvuye mu nama itegura uyu mukino, yavuze ko imiryango ya Stade izafungurwa hacyarikare,anaboneraho umwanya wo gushishikariza abakunzi ba Rayon Sports kuzajya kuyishigikira ari benshi kugira ibashe kwitwara neza imbere ya Enyimba Fc ifite izina muri Afurika.

Enyimba FC izacakirana na Rayon Sports, biteganyijwe ko i Kigali kuwa Gatanu saa tatu z’ijoro, ikazakorera imyitozo imwe kuri stade ya Kigali ku wa Gatandatu mbere y’umunsi w’umukino nyakuri ku Cyumweri i saacyenda z’amanywa.

Rayon Sports yazamuye ibiciro by’itike ku mukino uzayihuza na Enyimba Fc

KWIZERA Juvenal (LobbyMx)

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.