Umuhanzi Rayvanny ubarizwa muri label ya Diamond, uyu musore ari umunyenga w’urukundo n’umukobwa witwa Kajala Paolla wigeze gushaka gufungiza umuhanzi Harmonize nawe wahoze abarizwa kwa Diamond.
Rayvanny, wari usanzwe afite umugore n’umwana umwe, ubu bigaragarako bamaze gutandukana kuko uyu muhanzi asigaye agaragara afatanye agatoki ku kandi, n’umukobwa witwa Paolla w’imyaka 18 y’amavuko.


Uyu Paolla, ni umukobwa w’umukinnyikazi wa Filime witwa Kajala Masanja, uyu mugore mu minsi ishije yari mu munyenga w’urukundo na Harmonize aho urukundo rwabo rutarambye kuko bamaranye ukwezi n’igice nyuma batangazako ibyabo byaje kurangira batandukanye.
Mucyatandukanyije Harmonize n’uyu mugore bivugwako, Harmonize yinjiye muri uru rugo agashaka kujya atereta umwana na Nyina, ari naho havuye amakimbirane yatumye batandukana, nuko nyuma haza kugaragara ibiganiro n’amafoto y’umukobwa w’uyu mugore yambaye ubusa, bikavugwako ari Harmonize wayashyize hanze ashaka kubandagaza kuko bari baramaze gutandukana.


Uyu mugore yaje kujya kurega Harmonize avugako yandagaje umwana we utaruzuza imyaka y’ubukure, bigeze mu nkikko biza kurangira urukiko rubunze, ikirego cyabo kirangira ubwo.
Kuri ubu uyu mwana w’umukobwa, asigaye agaragaza ko aryohewe n’urukundo ahabwa na Rayvanny ndetse ubwo yizihizaga isabukuru y’amavuko y’imyaka 18, Rayvanny niwe wari umushyitsi mukuru muri ibi birori.




Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook