REBA AMAFOTO : Ubwiza bwa Alicia Keys w’imyaka 40, ku myaka 16 yafashe icyemezo cyo kutisiga ibirungo by’ubwiza kuko yabonaga ubwo afite bumuhagije.

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Alicia Augello Cook, yamamaye nka Alicia Keys, uyu mugore w’imyaka 40 y’amavuko yatangiye kuririmba afite imyaka 12 y’amavuko.

Alicia Keys ku myaka 15 impano ye yatangaje benshi maze abengukwa n’inzu itunganya muzika ikanawumenyekanisha ya Colombia Records yo muri leta zunze ubumwe za Amerika.

uyu mugore w’imyaka 40 y’amavuko yatangiye kuririmba afite imyaka 12 y’amavuko.

Ku myaka 16 y’amavuko, Alicia wari umwangavu yafashe umwanzuro wo kutazigera yisiga ibirungo by’ubwiza (make up)nk’abandi bakobwa bari mukigero cye, avugako ubwiza afite bumuhagije, kuva icyo gihe kugeza ubu ku myaka 40 ntakozwa ibyo kwisiga ibirungo byongera ubwiza.

Alicia avugako byamugoye cyane nk’umuhanzi kuko hari ibinyamakuru byamwishyuraga kubyamamariza bigashaka kumusiga ibirungo by’ubwiza ngo icyo gihe iyo yabaga ntamahitamo afite yabasabaga kongerwa amafranga bakongeraho nayo kugirango yisige ibyo birungo nabwo bigakorwa muri ako kanya gusa, yasoza ibyo akora agahita abikuraho.

Kubera kutisiga ibirungo by’ubwiza Alicia Keys byatumye akundwa cyane ndetse muri 2016 byatumye atangiza ubukangurambaga #Nomakeup bushishikariza abagore n’abakobwa kutabyisiga.

Alicia avugako atajya yisiga ibirungo by’ubwiza, iyo ushaka ko abyisiga uramwishyura nabwo bikaba ibyako kanya gusa

Mu kiganiro yagiranye na Glamour UK, Alicia Keys yavuze byinshi ku mpamvu yafashe icyemezo  cyo guhagarika kwisiga ibirungo.

Yagize ati “makiyaje numvaga atari ikintu gikomeye kuri njyewe, kuva ku myaka 16, ubwo ninjiraga muri muzika byarangoye cyane kuko ari ibintu byakenerwaga muri video, mubiganiro no mubinyamakuru, ariko abenshi narababwiraga ko bidakenewe kurinjyewe kuko ubwiza bwanjye bumpagije”

Alicia mu kiganiro n’iki kinyamakuru yakomeje agira ati“kutisiga makiyaje numvaga aribwo mbohotse kuri njyewe, hari ababyumvise hari n’abatarabyumvise, ariko icy’ingenzi ni uko njyewe narimbohotse”

Alicia Keys ahamyako yamaze kuba imbata yo kutisiga makiyaje ndetse avugako bimukundiye abagore benshi bamugenderaho nabo ntibanjye bisiga izi makiyaje kuko abonako akenshi zangiriza uruhu aho kuruha ubwiza.

Keys ni umwe mubagore b’ibyamamare ku isi utazapfa kubona amashusho ye yambaye ubusa yaba mu binyamakuru, mu mashusho y’indirimbo no kumbuga nkoranyambaga.

Alicia Keys ni umugore w’abana babiri aribo Egypt Daoud Dean na Genesis Ali Dean yababyaranye na  Swizz Beatz bakoze ubukwe muri 2010.

Alicia Keys ni umugore w’abana babiri aribo Egypt Daoud Dean na Genesis Ali Dean yababyaranye na  Swizz Beatz bakoze ubukwe muri 2010.

Ikindi utazumva kuri uyu mugore ni umwe mubyamamare utavumvaho inkuru mbi mu muryango we harimo nko gushwana cyangwa gucana inyuma, urukundo rwaho ruhora ruryoshye nkuko yabitangarije ikinyamakuru People Mgazine yagize ati “Umugabo wanjye niwe muntu nishimira kurusha abandi kuva twatangira gukundana”

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO