REBA AMAFOTO : Umuhanzi Tom Close abaye umuhanzi wambere wujuje inzu y’agatangaza mu Rwanda

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umuhanzi w’umunyarwanda akaba n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe gutanga amaraso, Tom Close yujuje inzu y’agatangaza iherereye mu Karere ka Bugesera.

Kuba inzu yo guturamo ni kimwe mu bigaragaza ko nyirayo yakoze kandi agakoresha neza amafaranga ye. Gusa na none inzu ziba mu byiciro bitandukanye.

Tom Close ni umwe mubahanzi bakunzwe mu Rwanda akaba afitanya n’akazi k’ubuganga

Dr Muyombo Thomas, uzwi nka Tom Close ari mu bahanzi bake bujuje inzu z’akataraboneka mu Karere ka Bugesera ahazwi nko mu karumuna.

Ni inyubako nini ariko itageretse, yihariye mu myubakire yayo, isize amarangi y’urwererane, ikazengurukwa n’igipangu cyubakishije amabuye y’amakoro  aboneka mu gace k’ibirunga.

Ni inzu bigaragara ko yatanzweho amafaranga atari make, gusa ntabwo ari igitangaza ku muntu nka Tom Close wakoreye amafaranga avuye mu mpande nyinshi.

Inzu ya Tom ubwo batangiraga kuyubaka

Ni umwe mu bahanzi bakunzwe kuva mu 2007. Mu 2011 yegukanye bwa mbere igihembo cya Primus Guma Guma Super Star.

Yabaye umuganga mu bitaro bitandukanye, aba umuyobozi w’ikigo gishinzwe gutanga amaraso muri Kigali, nyuma agirwa umuyobozi wacyo ku rwego rw’igihugu.

Iyi nzu ya Tom Close yubatswe na Johnson Murindabigwi umwe mu bahanga mu guhanga inyubako zigezweho. Uyu ni we wakoze igishushanyo cya hoteli ikoze nk’ubwato izubakwa mu kirwa cya Gihaya kiri mu Kiyaga cya Kivu.

Tom Close ni umuturanyi wa Butera Knowless na Clement nabo bafite inzu igeretse muri aka gace, ndetse n’ibindi byamamare byiganjemo abakinnyi b’umupira w’amaguru.

Umuhanzi w’umunyarwanda akaba n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe gutanga amaraso, Tom Close yujuje inzu y’agatangaza iherereye mu Karere ka Bugesera.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

1 IGITEKEREZO

IGITEKEREZO