REBA AMAFOTO Utabonye y’ibyaranze ubukwe bwa Meddy na Mimi

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umuhanzi w’umunyarwanda Ngabo Medard [Meddy] yakoze ubukwe n’umukobwa ukomoka muri Etiyopiya,Ku wa Gatandatu tariki ya 22 Gicurasi 2021, nyuma y’igihe kinini aba bombi bari mumunyenga w’urukundo.

Ubu bukwe bukaba bwitabiriwe n’ibyamamare nyarwanda byinshi birimo K8 Kavuyo, Emmy na Adrien Misigaro bari mu basore bambariye Meddy.

Meddy na Mimi akanyamuneza nikose mu birori by’ubukwe bwabo

Hari kandi The Ben na King James baje kuririmbira abageni, aho The Ben yaririmbye indirimbo ye Roho Yanjye na King James akaririmba Ganyobwe maze bacinya umudiho biratinda.

Hari kandi na Miss Grace Bahati n’abandi. Meddy na we yaje gukora mu ijwi ryahogoje abakobwa benshi maze aririmbira umukunzi we.

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 19 Ukuboza 2020, nibwo Meddy yasabye uyu munya-etiyopiyakazi ko yareka igihe basigaje ku Isi bakazakimarana.

Meddy mu bukwe bwe yari yambariwe n’abasore basanzwe bazwi mu myidagaduro yo mu Rwanda

Muri Kanama 2019, Mimi yari yatangaje ko nyuma y’igihe amaranye n’uyu musore yabonye ari umwizerwa bityo ko amusabye ko babana atazuyaza.

Meddy na Mimi ni abantu bakunze kugenda bagaragaza ko bari mu rukundo cyane cyane biciye mu magambo babwiranaga ku mbuga nkoranyambaga.

Tariki ya 1 Mutarama 2019 ni bwo Meddy yerekanye umukunzi we mu Rwanda mu gitaramo cya East African Party Meddy yari yatumiwe kuririmbamo, akaba ari nabwo uyu mukobwa w’imyaka 30 aheruka mu Rwanda ariko akaba yavuze ko ari hafi kugaruka.

Mimi kumunsi w’ubukwe

Urukundo rwa Meddy na Mimi rwatangiye muri 2017 ubwo Meddy ubwe yatangazaga ko hari umukobwa utari Umunyarwanda asigaye atereta uba muri Amerika.

   

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO