REBA AMAFOTO : Uwitonze Sonia, umunyarwandakazi wabaye Miss France muburyohe bw’urukundo n’umukunzi we mushya nyuma yo gutandukan n’umugabo babanye imyaka 10.

Sonia Rolland umunyarwandakazi wambitswe ikamba rya Miss France 2000 yatangaje ko amaze umwaka ari mu rukundo nyuma yo gutandukana na Jalil Lespert bari bamaranye imyaka 10.

Mu mwaka wa 2018 nibwo Sonia Rolland n’uwari umugabo we Jalil Lespert batangaje ko urugo rwabo rwasenyutse burundu.

Uwitonze Sonia ubwo aheruka mu Rwanda yagiye gusura ingagi mu birunga

Sonia Rolland wasaga n’uwari yarazinutswe ikitwa umugabo amaze umwaka aryohewe mu rukundo nk’uko yabitangarije ikinyamakuru Gala.

Sonia Rolland yavuze ko uyu mugabo we ari umuntu utuje, ufite umutima mwiza, usetsa kandi ufite urukundo rwinshi.

Sonia Rolland ari mumunyenga w’urukundo na Florian Montas umugabo wamwibagije ibihe bibi yagize mu rukundo

Sonia Rolland avuga ko umukunzi we mushya amushyigikira cyane .

Ati « Ntacyo mfite nakora mu buzima bwe ahubwo we aramfasha mu byanjye. Ndishimye cyane. »

Sonia Rolland ari mumunyenga w’urukundo na Florian Montas umugabo wamwibagije ibihe bibi yagize mu rukundo, ngo yamwemereye ko yinjira mu buzima bwe nyuma yo guhabwa uburenganzira n’abakobwa be babiri.

Aba bombi bateganya kuzabyarana umwana uzaba ari uwa gatatu kuri Sonia.

Florian Montas ni umukinnyi wa filime wabigize umwuga mugihugu cy’Ubufaransa

Iyi Couple imaze umwaka urenga baryohewe n’urukundo
Aba bombi bateganya kuzabyarana umwana uzaba ari uwa gatatu kuri Sonia. 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE