Search

Reba amafoto y’ibihe byiza Miss Rwanda, Iradukunda Liliane yagiriye muri Amerika

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Iradukunda Liliane ufite ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018, nyuma y’igihe kingana n’ukwezi yari amaze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagarutse i Kigali.

Miss Rwanda Iradukunda Liliane yatembereye ahantu hatandukanye habumbatiye amateka akomeye ya Amerika.

Ku itarii ya 29 Kanama 2018 nibwo Miss Iradukunda yahagurutse i Kigali yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yari yatumiwe mu iserukiramuco ryiswe ‘The Ugandan Festival’.

Nyuma yuko iri serukiramuco rirangiye, Miss Iradukunda yahise aboneraho gufata umwanya wo gutembera agasura ahantu hatandukanye muri iki gihugu cy’igihangange mu gihe cy’ukwezi yagombaga kuhamara.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Nzeri nibwo uyu mukobwa yagarutse i Kigali, avuga ko yagize urugendo rwiza yanigiyemo byinshi harimo amateka y’iki gihugu gifatwa nk’icyambere ku Isi.

Ati “Nagize amahirwe yo gutembera ahantu hanyuranye harimo White House, Capitol Hill, Lincoln memorial, Washington monument na 9/11 memorial site muri New York. Nigiyeyo byinshi harimo n’amateka ya Amerika ndetse mpura n’abantu batandukanye”.

Miss Iradukunda Liliane yavuze ko ubu agiye gukomeza imyiteguro y’irushanwa rya Miss World azitabira mu Kuboza uyu mwaka aho azaba ahagarariye u Rwanda.

REBA AMAFOTO:

 

 

Ivan Heritier

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.