Mushambokazi Jordan ni umwe mubakobwa b’ikimero bakunzwe cyane mu marushanwa yo gushakisha umukobwa wagombaga kuba Nyaminga w’u Rwanda muri 2018.
Mushambokazi Jordan yasezeranye mu mategeko n’umusore witwa Mbonyumuvunyi Karim beremeranya kuzabana akaramata nk’umugore n’umugabo.

Uyu muhango wabaye ku wa kane tariki 19 Gashyantare 2021, ubera mu Murenge wa Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.
Uyu mukobwa yavuzeko yishimiye kuba yasezeranye imbere y’amategeko n’umusore yihebeye bamaze igihe bari mumunyenga w’urukundo.
Tariki 30 Mutarama 2021, Mushambokazi n’umukunzi we Mbonyumuvunyi Karim bakoze wo umuhango wo gushyingirwa ugendanye n’amahame y’idini ya Islam idini uyu musore asanzwe abarizwamo.

Ubusanzwe uyu mukobwa yasengeraga mu idini ry’abakristu, uyu musore akaba ariwe wamuhinduye amujyana mu idini ya isilamu ari naho basezeraniye imbere y’Imana
Indi mihango y’ubukwe ikaba iteganyijwe mu minsi irimbere mugihe ubukwe bwaba bwongeye gukomorerwa mu Rwanda kubera kwirinda icyorezo cya koronavirus
Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook