Reba amafoto y’uko byari byifashe hirya no hino muri Kigali kumunsi wambere wa Va Murugo / Gare zari zambaye ubusa , Abamotari bashobewe!, abantu bamenyereye imitaraso.

Mugihe cy’ibyumweru 3 umujyi wa Kigali wari umaze uri muri gahunda ya #gumamurugo , ibikorwa byo gutwara abagenzi mumuhanda byari byarafunze , bityo nuwashakaga kugira aho ajya biri ngombwa hakurikijwe ingamba zo kwirinda Covid-19 , yisangaga yakoresheje urugendo rw’amaguru (Ibyo bakunze kwita imitaraso).

Kuwambere tariki ya 8 Gashyantare 2021 nibwo gahunda ya #GumaMurugo  yari yaragenewe umujyi wa Kigali mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Corona Virus cyari cyakajije ubukana yarangiye. Aha rero twabateguriye amafoto agaragaza uko hirya no hino mu mihanda byari byifashe.

Abantu bari bacye cyane mu mihanda , Moto zari zabuze abagenzi , mumasoko harimo abantu mbarwa , gare zombi iya Nyabugogo niyo mu mujyi Down Town zari zambaye ubusa abagenzi ari ntabo nabagateze bari kwigendera n’amaguru.

Abantu bamwe bavugaga ko impamvu bari kugenda n’amaguru aruko nubundi bamaze kubimenyera , mugihe hari abandi nabo bavugagako ntamafaranga bafite yo kwangiza batega keretse abaye ari nko mu ntara berekeje wenda.

REBA AMAFOTO Y’UKO BYARI BYIFASHE HIRYA NO HINO MU MUJYI WA KIGALI KU MUNSI WAMBERE WA VA MU RUGO TARIKI YA 8 GASHYANTARE 2021.

ABANTU BARI BACYE MUMIHANDA.

MU MIHANDA ABANTU BARI BACYE, NABARIMO NTAWIBAGIWE AGAPFUKAMUNWA.
ABANTU BISHIMIYE GUSUBIRA MU MIRIMO YABO YA BURI MUNSI.
UMUNYONZI YIBAZAGA UKUNTU ARI KUBONA BIDASANZWE!

GARE ZOMBI IYA NYABUGOGO NIYO MU MUJYI DOWN TOWN ZARI ZAMBAYE UBUSA.

NUBWAMBERE WABONA MURI GARE YO MUJYI DOWN TOWN USANZE NTABANTU BATEGA , NIMODOKA ARI MBARWA NKUKU.
DOWN TOWN NTABANTU BARI BARIMO
IMODOKA ZITWARA ABAGENZI ZABARIRWAGA KURUTOKI MURI GARE YA DOWN TOWN
I NYABUGOGO NAHO NUKO BYARI BYIFASHE.
UBUSANZWE IYI GARE IGIRA ABAGENZI BENSHI KUBURYO ARI UBWAMBERE WAHABONA NTA BANTU BAHUZUYE.
MURI GARE YA NYABUGOGO ABANTU BARI HAFI NTANUMWE.

ABAMOTARI BARI BABUZE ABAGENZI

ABAMOTARI BO MUMUJYI BARI BASHOBEWE BAGANIRA KUBYO BARI KUBONESHA AMASO YABO.
ABATEGA MOTO BARI BABUZE .
MOTO ZARIHO UBUSA ABANTU BIGENDERA N’AMAGURU.

ABACURUZI MUBYICIRO BITANDUKANYE NTABAKIRIYA BABONYE WAGIRANGO ABANTU BARACYARI MURI GUMA MURUGO

AMASOKO YARIMO ABACURUZI GUSA ABAKIRIYA ARI NTABO.
MUMADUKA Y’IMYENDA HARERAGA .

INGAMBA ZO KURWANYA COVID-19 ZARI BURI HAMWE ABANTU BAKARABA INTOKI , BAPIMWA UMURIRO NDETSE N’ABAKORERABUSHAKE BASHINJWE GUFASHA ABATURAGE BARI BAHARI.

ABAKORERABUSHAKE BAFASHA ABATURAGE KUBAHIRIZA INGAMBA ZO KURWANYA COVID19.
KUBAHIRIZA ISUKU UKARABA INKOKI BYARI BYUBAHIJWE.
ABANTU BAVUGAKO BAMAZE KUMENYERA KWIGENDERA N’AMAGURU BIZWI KWIZINA RY’IMITARASO.
MUNYUBAKO YA CHIC AHABERA UBUCURUZI NUKO HARI HAMEZE , HARI HATUJE MUGIHE UBUNDI ABANTU BABA ARI URUVUNGE.
GUPIMA UMURIRO AHANTU HENSHI BYARI BYITABIRIWE.

 

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE