REBA Ubwiza bw’abakobwa 5 banikiye abandi mu matora yo gushakisha umukobwa ugomba kuba Nyaminga w’u Rwanda 2021(Amafoto)

Urugendo rwo guashisha umukobwa ugomba kuba Nyampinga w’u Rwanda 2021, rurakomeje, abakobwa bagera kuri 37 bahatanira irikamba batangiye gushakisha amajwi azatuma barenga icyiciro cyambere.

Aba bakobwa uko ari 37 bahanganye, batangiye guhabwa amajwi binyuze kuri internet ndetse no gukoresha ubutumwa bugufi bwo kuri telefone.

Muri aba bakobwa, abambere batangiye kwanikira bagenzi babo muburyo bugaragara nkuko bigaragazwa n’ikinyuranyo cy’amajwi.

Kugeza ubu ku mwanya wambere, uri guhiga abandi mumajwi ni umukobwa witwa Kabagema Laila w’imyaka 19 ahagarariye Intara y’umujyi wa Kigali, yiga mu mwaka wa Kabiri wa Kaminuza mu ishami ry’ubuvuzi

Kabagema afite amajwi 5915 ku bamutoye bakoresheje ubutumwa bugufi kuri telefone, akagira amajwi 4384 kubamutoreye kuri internet.

Ku mwanya wa Kabiri hari Ingabire Esther, afite imyaka 19 y’amavuko ahagarariye Intara y’Uburengerazuba, afite amajwi 6182 by’abamutoye bakoresheje ubutumwa bugufi kuri telefone n’amajwi 2190 by’abamutoye banyuze kuri internet.

Akaliza Hope niwe ufite amajwi yanyuma

Muri aba bakobwa ufite amajwi makeya yanyuma ni Akaliza Hope w’imyaka 20 y’amavuko, afite amajwi 475 kubamutoye bakoresheje SMS, akagira amajwi 966 kubamutoye banyuze kuri internet.

1.KABAGEMA LAILA W’IMYAKA 19

Amajwi kuri SMS :5915

Amajwi kuri internet :4384

2.INGABIRE ESTHER W’IMYAKA 19

Amajwi kuri SMS :6182

Amajwi kuri internet :2190

3.MUSANGO NATHALIE W’IMYAKA 19

Amajwi kuri SMS :4601

Amajwi kuri internet :5182

4.MUTESI DOREEN W’IMYAKA 19

Amajwi kuri SMS :4915

Amajwi kuri internet :2782

5.UMWARI DIANAH W’IMYAKA 21

Amajwi kuri SMS :4171

Amajwi kuri internet :2704

Ninde mukobwa uha amahirwe yo kuba Nyampinga w’u Rwanda 2021?

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE