REBA Urutonde rw’abagore n’abakobwa 10 bakunzwe cyane kurusha abandi muri filime Nyarwanda (Amafoto)

Sinema nyarwanda imaze gutera imbere ku buryo bugaragara bitewe n’umubare w’abashya binjira muri uyu mwuga ndetse na filime Nshya zigenda zisohoka umunsi ku wundi n’uko zakirwa n’bazireba.

Ibi bituma abazikinamo bagira igikundiro, bitewe n’uko bagaragara biyambitse ishusho y’umuntu baba basabwe gukina n’ubayobora.

Twateguye urutonde rw’abakinnyi b’igitsinagore bakunzwe cyane hano mu Rwanda kurusha abandi mu mwaka wa 2020-2021.

Umwanditsi wa IBYAMAMARE.com yagendeye ku bitekerezo bitangwa filime bakinamo ziba zasohotse ndetse ko ku mubare w’ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga.

10. Laura Musanase (Nikuze Citymaid)

Laura Musanase yamenyekanye muri filime ya Citymaid dore ko ari nayo filime imwe rukumbi kugeza ubu amaze gukinamo.

Yatangiye ari umukozi wa mu rugo kubw’ubuzima bushaririye aza ni kwisanga mu mwuga w’uburya. Agaragara nk’umukobwa ufite agahinda kenshi mu gihe akina, ibi byatumye yigwizaho abafana ahanini abo yakinaga ubuzima buhuye n’ubwabo.

9. Uwase Delphine (Soleil bamenya)

Uwase Delphine wamenyekanye nka Soleil muri filime y’uruhererekane ya “Bamenya” ari umugore wa Kanimba ni umwe mu batangiranye n’iyi filime mu kwezi kwambere umwaka wa 2019.

Ukwihanganira ibigeragezo ahura nabyo mu rugo rwe, byatumye akundwa n’abatari bake kubwo kugaragaza ko ari umugore ugira ukwihangana.

8. Umunyana Amalisa Nido (Mama sava muri Papa Sava)

Mana Sava yinjiye mu ruganda rwa cinema mu Ukwakira 2017 ubwo yakinaga muri filime yamenyekanye cyane ya Seburikoko.

Nyuma yaje gutangirana na filime Papa Sava ari nayo yakuyemo izina Mama Sava dore ko akina ari umugore wa Papa Sava.

7. Bazongere Rosie (Citymaid)

Azwi muri filime zitandukanye harimo nka Citymaid, Papa Sava, Impanga, Hustle ivuga ku buzima bwe bwite ndetse n’izindi nyinshi.

Ni umukobwa wazamuye amarangamutima ya benshi ku bw’inkuru y’ubuzima bugoye yanyuze yaje no kumubera inzira imwinjiza mu miryango ya sinema nyarwanda.

6. Munezero Aline (BijouxBamenya Series)

Yatangiye umwuga wo gukina filime akiga mu mashuri abanza aho yagendaga ayobora abandi bana mu dukino dukinirwa mu ruhame, ibi byatumye yigirira icyizere aranabikurana aza gutangira gukina nk’umwuga mu mwaka wa 2016.

Amaze gukina muri filime nyinshi harimo nka: Gica, Umugabo wanjye, Nyirabayazana, Sakabaka, Bazirunge,City Maid, Bamenya, Impamvu n’izindi.

5. Mukayizere Djalia (kecapu Bamenya Series)

Kecapu uzwi na benshi kubera kwigarurira umwanya munini muri filime ya bamenya yanamugize icyamamare, yatangiye gukina filime mu mwaka wa 2010 atangiriye muri filime “Ntahezahisi”.

Yaje gukomereza mu zindi filime zitandukanye ariko izina rye rikiri hasi, bimusaba kuza muri filime “Bamenya” yamugize icyamamare dore ko ari nayo yakuyemo izina Kecapu.

4. Isimbi Sveta (Brenda umuturanyi)

Uyu mukobwa ni mushya muri sinema nyarwanda dore ko yatangiye gukina filime mu mwaka wa 2020 atangiriye muri filime Umunturanyi yaje no kumufasha kwamamara mu buryo butagoye.

Akinamo ari umukobwa mwiza watwaye umutima gatogo.

Ikimero cye ni kimwe mubyamuzamuriye igikundiro mu gihe gito akinjira muri sinema nyarwada.

3. Uwimpundu sandrie (Rufonsina Umuturanyi)

Abenshi mwamunye mu mwaka wa 2020 ariko siwo yatangiriyemo gukina filime, dore ko yatangiye mu mwaka wa 2009.

Iyo asobanura inzira y’urugendo rwe yumvikana nk’inzira igoranye kuva muri uwo mwaka atangiye akaza kumenyekana muri za 2019-2020.

Yamenyekanye muri filime nka Seburikoko, Papa Sava, Nyirankotse ndetse na Umuturanyi yamugize ikirangirire.

Iyi filime ayigaragaramo ari umukobwa w’umugoyikazi uba ukundana n’umusore w’i kigali bikamugora kwisanga mu buzima bw’abanyamujyi mu gihe yasuye umukunzi we.

2. Niyomubyeyi Noella (FoFo Papa Sava)

Niyomubyeyi Noella Gentille ukina muri Filime z’uruhererekane zizwi nka Papa Sava na Seburikoko, ni umukobwa w’ikimero gitangaje gikurura abagabo.

Yatangiye gukina filime mu mwaka wa 2016 ubwo yagaragaraga muyitwa Virunga high school yatambukaga kuri Lemigo tv, icyo gihe abantu benshi bakomeje kumubwira ko ashoboye kandi azagera kure niko gufata iyambere ajya gukora igeragezwa (Casting) muri filime “Seburikoko” itambuka kuri televiziyo y’igihugu.

Mubiganiro bitandukanye yagiye agirana na bamwe mu bakoresha urubuga rwa Youtube wasangaga imitwe y’inkuru igarukamo ijambo “wa mukobwa w’Ikibuno” bakabyandika kubera imiterere ye.

Filme y’uruhererekane “Papa Sava” ni imwe muzamugize ikimenyabose binamufasha gukurikirwa n’abasaga 35,216 ku rubuga rwa Instagram.

1.Usanase Bahavu Jeannete (Kami Impanga)

Bahavu Jeannette Usanase wamamaye nka Diane ni umukobwa w’umunyarwandakazi umaze gukina filime enye zirimo: Umuziranenge aho yakinnye yitwa Jasmine, Ca inkoni izamba yakinnyemo yitwa Mimi, City Maid akinamo yitwa Diane ndetse na Impanga yakinnyemo yitwa Kami, ikaba ari na filime ye bwite.

Yatangiye gukina filime mu mwaka wa 2016, yanagaragaye mu ndirimo ya Social Mula yitwa Ku ndunduro.

Uyu mukobwa wamaze gusezerana imbere y’amategeko ni umwe mu bakunzwe kuva yakwinjira muri filime ya Citymaid kugeza atangiye umushinga we bwite wa filime “Impanga” ntiyigeze atereranwa n’abamukunda.

Ninde mukinnyi wa filime ugushimisha cyane kurusha abandi hano mu Rwanda? tubwire tuzamushyire kurutonde rwacu rutaha, Yaba mu bagabo n’abagore

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE