RIB ifatanyije na Polisi y’u Rwanda, bagaruje amafaranga arenga miliyoni 771 yari yibwe umugabo w’umunyamahanga, mubafashwe harimo na Padiri

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ruratangaza ko ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda, bagaruje 771 701 000 Frw muri 1 000 000 000 Frw yari yibwe umushoramari hakoreshejwe ikoranabuhanga.

RIB ivuga ko uwo mushoramari ukomoka muri Hongrie yasubijwe ayafashwe yose hamwe agera kuri miliyoni 771 y’u Rwanda, agizwe n’inoti z’ama-Euro, amadorari, n’amanyarwanda.

Uyu mugabo yasubijwe amafaranga ye yagarujwe

Mu bashinjwa gufasha abaregwa kwiba harimo Padiri mukuru wa Paruwasi ya Rwamagana mu burasirazuba bw’u Rwanda, nk’uko RIB ibivuga.

Ayagarujwe ni ama Euro 324,650£ n’amadorali 344,700$, n’amafaranga y’u Rwanda 37 421 000 Frw, yose hamwe angana na 771 701 000.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rutangaza ko ariya mafaranga yagarujwe ari muri 1 000 000 000 Frw yibwe hakoresheje ikoranabuhanga.

RIB kandi itangaza ko hafatiriwe kandi ikilo kimwe (1Kg) cya zahabu, imodoka ebyiri ndetse n’ibibanza 31 byaguzwe muri ayo mafaranga y’amajurano.

Abafatanwe ibijurano harimo na Padiri

Uru rwego rushinzwe kugeza ibyaha mu Rwanda rwaboneyeho gutanga ubutumwa bugira buti “RIB irongera gushimira abantu bose bagize uruhare mu ifatwa ry’aba bagizi ba nabi, inaburira abafite umugambi wo kwiba iby’abandi ko nta mwanya bafite mu Rwanda kuko inzego zifatanyije n’abaturarwanda zitazabihanganira na gato.”

Nibwo bujura bukoresheje ubushukanyi bw’amafaranga menshi butangajwe muri uyu mwaka.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO