RIB yataye muri yombi umukozi wo murugo ukekwaho guhumanya amafunguro, aho yatetse ibiryo umuryango yakoreraga hamwe n’abashyitsi bariyeho bamererwa nabi bajyanwa mubitaro barembye.

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umukozi wo mu rugo ruherereye mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Mukarange yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho guhumanya ibiryo byo mu rugo yakoragamo ababiriyeho bose bakajyanwa kwa muganga.

Ibi yabikoze mu ijoro ryakeye ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Ugushyingo 2021 mu Mudugudu wa Kayonza.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Gatanazi Longin, yabwiye IGIHE ko amakuru y’ihumanywa ry’uyu muryango yamenyekanye ahagana saa yine zijoro nyuma yo gufata amafunguro yateguwe n’umukozi.

Yagize ati ” Byabaye saa yine z’ijoro umugabo n’umugore bavuye mu kazi bari hamwe n’abashyitsi babo babiri, bageze mu rugo umukozi ategura amafunguro nk’uko bisanzwe bararya, batarasoza batangira kuzengera no kuruka, bananirwa no kuvuga, bigakekwa ko umukozi wabo ashobora kuba yahumanyije ibyo kurya.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko hahise hahamagazwa Polisi iraza uwo mukozi w’umukobwa yanga kurya kuri ibyo biryo yatetse bahita batangira gukeka ko ashobora kuba yabihumanyije koko.

Abagize uwo muryango n’abashyitsi bawo bajyanywe ku kigo nderabuzima cya Mukarange kugira ngo bitabweho, kuri ubu akaba ari ho bakirwariye.

Ati “Umukozi bamuhaye ngo aryeho arabyanga duhita tumushyikiriza RIB ariko aracyakekwa ntabwo twabimuhamije kuko inzego z’umutekano zahise zitangira iperereza ibizavamo bakazabitangaza.”

Gitifu Gatanazi yakomeje asaba abantu bakoresha abakozi kujya bababa hafi bagakemura ibibazo bagiranye hakiri kare.

Ati ” Ubutumwa bwa mbere turihanganisha umuryango wagize ibi bibazo, ubwa kabiri turasaba abanyarwanda kuba hafi y’abakozi babo bagirana ibibazo bakabikemura hakiri kare aho gushaka kwihimura bashaka kuvutsa ubuzima bw’abantu.”

Amakuru agera ku IGIHE ni uko umukozi uyu muryango wakoreshaga ataruzuza imyaka y’ubukure kuko afite imyaka 17 bikaba bivugwa ko ashobora kuba yari afitanye ibibazo n’abakoresha be.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO