Riderman agaruye Studio Ibisumizi yari imaze imyaka irindwi ifunzwe

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Mu gihe cya vuba umuraperi Riderman arongera gufungura imiryango ya Studio ye yitwa Ibisumizi yari imaze imyaka irindwi yarafunzwe.

Ibisumizi ni imwe muri studio yakorewemo indirimbo zakunzwe hagati ya 2012 na 2014 ndetse yafashije abahanzi batandukanye kuzamura amazina yabo.

Mu gihe cya vuba umuraperi Riderman arongera gufungura imiryango ya Studio ye yitwa Ibisumizi yari imaze imyaka irindwi yarafunzwe.

Muri abo harimo Ama G The Black, Oda Paccy, Queen Cha, M Izzo n’abandi batandukanye.

Mu mpera za 2013 nibwo ibibazo muri iyi studio yakoreraga mu gace kazwi nka Tarinyota mu Biryogo, i Nyamirambo. Ibi byari bishingiye ku myitwarire itari myiza y’aba producer bavugwagaho gukoresha ibiyobyabwenge.

Ibyuma byari mu Bisumizi Riderman yarabipakiye abijyana iwe, studio arayifunga, zimwe mu ndirimbo ze akajya azitunganyiriza mu rugo.

Nyuma y’imyaka irindwi, Ibisumizi bigeye kongera gufungura imiryango nk’uko amakuru abyemeza.

Iyi Studio izaba ikorera i Gikondo, yitezweho gufasha abahanzi bafite impano gusa ntabwo bazaba bacungirwa inyungu n’Ibisumizi.

Ahazakorera iyi studio kandi hazaba harimo n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO