Riderman yasinyishije umugore uzajya amutunganyiriza indirimbo muri Studio Ibisumizi yari imaze igihe yarafunze imiryango.

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umwuga wo gutunganya indirimbo (Music Production) usanga ahanini wihariwe n’abagabo yaba mu Rwanda ndetse n’ahandi henshi ku Isi. Uko iterambere rigenda rikura n’ayo mateka agenda ahinduka, kuri ubu umukobwa rukumbi utunganya indirimbo mu Rwanda yamaze gusinya muri studio ‘Ibisumizi Records’ y’umuraperi Riderman.

Kanoheli Christmas Ruth muri muzika uzwi nka ‘Chrisy Neat’ niwe wasinyiye kuba producer mu Bisumizi Records, uyu mugore ari mu banyeshuri barangije amasomo mu ishuri rya muzika rya Nyundo ryimukiye i Muhanga.

Kanoheli Christmas Ruth muri muzika uzwi nka ‘Chrisy Neat’ niwe wasinyiye kuba producer mu Bisumizi Records,

Chrisy Neat avuga ko ishyaka ryo kwinjira muri uyu mwuga yaritewe n’ubuhamya bw’abakobwa bakunze kugaragaza ko gukora umuziki biba bitaboroheye kubera gusabwa ruswa ishingiye ku gitsina n’ababatunganyiriza indirimbo.

Ni kenshi hagiye humvikana inkuru zivuga ko mu ma studio akorerwamo umuziki bamwe mu ba producers basaba abahanzikazi ruswa ishingiye ku gitsina kugira ngo indirimbo zabo zisohokere ku gihe kandi zikoze neza.

Yagize ati “Kuva kera turi ku ishuri twumvaga inkuru z’abana b’abakobwa barangiza kwiga ariko gukora umuziki bikabananira, twaganira bakatubwira ko bagorwa n’ibyo basabwa kugira ngo babashe kuwukora neza. Ntakubeshye ibyo ni byo byanteye imbaraga zo kuvuga ngo reka mbijyemo.”

Uyu mogere akomeza avuga ko kuba agiye gukorera mu Bisumizi ari inzozi zibaye impamo kuko yahoze arota kuzakorera indirimbo Riderman none bagiye gukorana mu nzu imwe.

Chrisy Neat avuga ko ishyaka ryo kwinjira muri uyu mwuga yaritewe n’ubuhamya bw’abakobwa bakunze kugaragaza ko gukora umuziki biba bitaboroheye

Ibisumizi Records niyo ibaye studio ya mbere mu Rwanda ifite producer w’umugore mu Rwanda, ni nyuma y’imyaka myinshi yari ishize iyi studio yarafunze imiryango kuri ubu yongeye gufungura ndetse icyicaro cyayo gishyirwa i Gikondo mu karere ka Kicukiro.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO