Rihanna niwe uyoboye urutonde rw’abahanzikazi batunze amafaranga menshi ku isi

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Kuri iyi Si y’abazima nta muhanzikazi unganya amafaranga na Robyn Fenty wamamaye nka Rihanna, kuri ubu utunze miliyari $1,7. Yicaye ku ntebe y’abaherwe batunze Miliyari y’amadorali y’Amerika.

Ikinyamakuru cya Forbes Magazine cyatangaje ko Rihanna ari we muhanzikazi ukize kurusha abandi bose ku Isi, akaba uwa kabiri kuri Oprah Winfrey mu baba mu ruganda rw’imyidagaduro muri rusange.

Rihanna niwe uyoboye urutonde rw’abahanzikazi batunze amafaranga menshi ku isi

Aka kayabo ntabwo Rihanna agakesha ibitaramo yaririmbyemo cyangwa se kopi za alubumu yagurishije, ahubwo abikesha ubushabitsi mu bucuruzi bw’ibirungo by’ubwiza bw’abagore.

Mu 2017 nibwo yatangije kompanyi ye yise Fenty Beauty afitemo imigabane ingana na 50%, indi ikagirwa n’ikigo LVMH cy’umufaransa Bernard Arnault, umuherwe wa kabiri ku Isi.

Hafi miliyari $1,4 by’umutungo wa Rihanna abikomora kuri Fenty Beauty, izindi miliyoni $270 azikura ku kigo cye gicuruza imyenda y’imbere cyitwa Savage X Fenty. Afitemo imigabane ya 30%.

Kimwe mu bimufasha gucuruza cyane ni umubare munini w’abantu bamukurikira ki mbuga nkoranyambaga. Kuri Twitter akurikirwa na miliyoni 102,5 naho kuri Instagram ni miliyoni 101.

Mu 2018, Fenty Beauty binjije Miliyoni $550, kuri ubu ifite agaciro ka miliyari $2,8. SavageX Fenty yo ifite agaciro ka miliyari imwe y’Amadorali y’Amerika.

Rihanna wari uzwiho gushyira hanze alubumu inshuro nyinshi zishoboka, iby’umuziki asa nk’uwabyirengagije kuko aheruka gusohora alubumu mu 2016.

Robyn Fenty wamamaye nka Rihanna, kuri ubu utunze miliyari $1,7

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO