Bwambere Umuhanzi uturutse muri Label ya Rocky Ent.Agiye kumurika Album ye ya mbere.
Uyu musore yitwa Abijuru King Lewis yatangiye muzika muri 2016, mu mwaka wa 2018 atangira gukora muzika by’umwuga.

Aho yahereye kundirimbo ye ya mbere yitwa “my time”akaba yarayikoranye na Aime bluestone hamwe n’umuraperi witwa Racine sibyo gusa kuko yakomeje Akora indirimbo zitandukanye Aho yakurilijeho indirimbo yitwa “Yombi” yakoranye n’umusore wumuhanga witwa Possible akaba Ari nayo video y’ambere yakoze.
King lewis yakomeje gukora nimbaraga nyinshi Aho yahise akora indi ndirimboye yitwa “Ntundekure” Nibwo uyu musore wimyaka 20 yahise Agira Amahirwe yo Gusinya muri label yitwa Rocky Ent. y’umusore ukunzwe ukora Agasobanuye akaba yitwa Rocky kirabiranya.
Aho yagiye Akora indirimbo zitandukanye nabahanzi bakomeye barimo Bull,Dog ,Bushali,mukadaff,P Fla,Gisa Cyinganzo,khalfan,Aime Blueston,Benzo, nabandi benshi batandukanye.

Umuhanzi King lewis nyuma Yaho yifuje kumurika Album ye ya Mbere Tariki 19 December 2019 Aho bita Karuruma muri HARMONY PLACE aho izitabwirwa nabahanzi batandukanye bakoranye indirimbo kwinjira Vip bizaba Ari Amafaranga 2000frw naho Ahasanzwe 1000frw.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook