Rocky usobanura filime wirirwa avugako nta gikwe, yateye ivi yambika umukobwa impeta, agaragara no mu myambaro y’ubukwe, ababibonye bamwe bati uhemukiye amaniga(Amafoto)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Rocky Kimomo usanzwe amenyerewe mugusobanura filime hano mu Rwanda, nyuma y’igihe kinini ashishikariza abasore n’inkumi kudakora ubukwe, yagaragaye mu myambaro y’abageni ndetse yanateye ivi yambika umukobwa impeta.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Kanama 2021 nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amafoto ya Rocky Kimomo wamamaye mu gasobanuye, yateye ivi yambika umukobwa impeta y’urukundo bishitura benshi.

Rocky Kimomo wamamaye mu gasobanuye, yateye ivi yambika umukobwa impeta y’urukundo bishitura benshi.

Byaje kumenyekana ko aya mafoto yafashwe ubwo bari mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo nshya igiye gusohoka.

Kuri aya mafoto Rocky agaragara apfukamye imbere y’umukobwa wicaye ahantu hasi ariko hateguye neza, bisa naho amutunguye azanye impeta yo kumwambika. Indi ibagaragaza bakoze ubukwe bambaye imyenda y’abageni.

Benshi mu babonye aya mafoto batunguwe bitewe n’uburyo uyu musore amaze igihe yaratangije imvugo ya ‘Nta gikwe’ ishishikariza bagenzi be bose kutazakora ubukwe.

Ntibyagarukiyeho aho gusa kuko nyuma ya ‘nta gikwe’ yahise yongeraho ‘Nta kudohoka’ ashaka gushimangira ko nta musore ugomba kudohoka kuri gahunda ya ‘nta gikwe’.

Amakuru yizewe agera  avuga ko aya mafoto yafashwe ubwo bari mu gikorwa cyo gufata amashusho y’indirimbo nshya ya Papa Cyangwe asanzwe afasha muri muzika na Social Mula igiye gusohoka.

Umukobwa Rocky aterera ivi mu mashusho y’iyi ndirimbo yitwa Ishimwe Carmene.

Rocky mu myambaro y’abageni
Umukobwa byari byamurenze

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO