Ukwemera Baha’i, kugendera ku nyigisho za Baha’u’llah nk’Intumwa iheruka yoherejwe n’Imana, yatangiye mu 1844 iri dini rimaze gushinga imizi hirya no hino kw’isi by’umwihariko no mu Rwanda,ukwemera Baha’i kwageze mu Rwanda mu 1953.
Ukwemera Baha’i, kimwe nk’andi madini y’isi yose, kwatangiye mu Burasirazuba bwo Hagati. Baha’u’llah yavukiye muri Irani (mu kigobe cya Perse), ariko We n’aba Baha’i bo mu bihe bya mbere baratotejwe kuko batangazaga ko Imana yahishuriye bene muntu izindi nyigisho.Baha’u’llah n’umuryango We barafunzwe babaca mu bihugu inshuro nyinshi,Uko gutotezwa urebye kwafashije abantu benshi kumenya inyigisho za Baha’u’llah uko bagendaga bamuca mu gihugu bamwohereza mu kindi.

Kuwa 29 Nzeli 2019 mu karere ka Rubavu habereye ikiganiro n’abanyamakuru maze aba BAHA’I basobanura ukwemera kwabo ari nako bizihiza isabukuru y’imyaka 200 Intumwa y’Imana BAB avutse uyu BAB akaba yari integuza ya BAHA’U’LLAH Intumwa y’Imana muri iki gihe ku myemerere yaba BAHA’I
N’ikiganiro cyari kirimo Sabin Bonane, Basabose Princilla , Bakumbi Ekumeni Badipi Amede n’abandi batandukanye aho basobanuraga byinshi kuri iri dini benshi bumva ariko bataramenya neza imyemerere yaryo.

“Imyemerere ya ki Baha’i n’idini ryigisha amahoro,ubutabera ,ubutungane no gukorera Imana,ubu dufite amahirwe yo kuba Intumwa y’Imana yaramanukiye isi nicyo gihe ngo abemera Mana bose bamenye inzira nyayo kandi y’ukuri iganisha ku Mana isumbabyose” Sabin Bonane
Ntibyakorohera buri wese kumva by’akanya gato imyemerere ya ki BAHA’I gusa n’imyemerere itagira uwo ibangamira cyangwa ngo itsikamire nk’uko Bakumbi Ekumeni Badipi yabitangaje

“Kuva kera hose, Imana yimenyekanyishije ku bantu binyuze mu Ntumwa z’Imana, zitanga inyigisho zituyobora kandi zikaduha uburezi, nanone zigashiraho umusingi w’iterambere ry’umuryango w’abantu. Muri izo Ntumwa twavugamo Abrahamu, Krishna, Zoroastiri, Musa, Budha, Yesu, Muhamadi, na Baha’u’llah. Amadini yabo afite Isoko rimwe kandi mu by’ukuri n’ibice bikurikirana by’idini rimwe ry’Imana.“Bakumbi Ekumeni Badipi
Imiryango ya KIBAHA’I mu rwego rwo kubaka Igihugu n’iterambere itanga inkunga yayo mu kubaka amahoro n’ubumwe binyuze mu kugira inama z’amasengesho zifunguriwe bose n’abasengera mu yandi madini; amashuri y’igisha imico myiza y’ubutungane ku bana, ingimbi n’abangavu; no guhuriza hamwe urubyiruko n’abakuze bakihugura kandi bagafatanya mu bikorwa byo kubaka umuryango.

Aba Baha’i bahamagarirwa kubaho ubuzima bw’ubutungane bwo kuramya no gukorera inyoko muntu Aba Baha’i basenga Imana buri munsi kandi bakiga Inyandiko zahishuwe na Baha’u’llah nk’isoko y’imbaraga, imyumvire y’ubutungane, no kumurikirwa uko babaho ubuzima bwabo mu buryo bwiza kurushaho buri munsi.

Imiryango ya kibaha’i ku rwego rw’ibanze mu Rwanda yiyobora ubwayo ikaba imaze kugera mu turere twa Bugesera, Gasabo, Kayonza, Kicukiro, Muhanga, Ngororero, Nyamagabe, Nyamasheke, Nyarugenge, Rubavu, Rusizi, Rutsiro na Rwamagana ndetse bakaba banateganya kwaguka bakagera hirya no hino mu Rwanda.
Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook