Rukundo Dismas yerekeje muri Côte d’Ivoire aho yagiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa ry’abahungu bafite ubwiza kurusha abandi rya Mister Africa International

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Rukundo Dismas yerekeje muri Côte d’Ivoire aho yagiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Mister Africa International rigiye kuba ku nshuro ya cyenda.

Rukundo na bagenzi be bategerejwe i Abidjan kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Nzeri 2021 ari nabwo irushanwa rigomba gutangira.

Rukundo Dismas yerekeje muri Côte d’Ivoire aho yagiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Mister Africa International

Iri rushanwa rigamije kureba umuhungu mwiza muri Afurika rihurije hamwe abagera kuri 19 baturutse mu bihugu bitandukanye.

Bitewe n’icyorezo cya COVID-19 bimwe mu bice by’iri rushanwa byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga.

Aba basore b’ibibigango bagiye gukora umwiherero uzamara iminsi ine ubera muri Sofitel Hotel Ivoire.

Tariki 18 Nzeri 2021 nibwo bazahatana hakamenyekana usimbura umunya-Nigeria Emmanuel Umoh wahize abandi mu 2019.

Mu 2020 ntabwo iri rushanwa ryabaye bitewe n’icyorezo cya COVID-19 cyari cyibasiye Isi.

Rukundo yatangiye ibijyanye no kumurika imideli mu 2016. Yitabiriye amarushanwa atandukanye arimo Miss & Mister Elegancy Rwanda ndetse yanitabiriye ishakisha ry’uwagombaga guhagararira u Rwanda muri Mister Supranational aho yari ahanganye n’abandi bo mu bindi bihugu bitandukanye ariko ntiyagira amahirwe yo gutsinda gusa agera muri barindwi ba nyuma. Yabaye igisonga cya mbere cya Mister UTB mu 2016.

Rukundo yatangiye ibijyanye no kumurika imideli mu 2016.

Ni ku nshuro ya gatatu u Rwanda rwitabiriye irushanwa nk’iri nyuma ya Jean de Dieu Ntabanganyimana warigiyemo mu 2017 akaza no kwegukana ikamba ahigitse abandi basore b’intarumikwa bari bahanganye. Ubwa mbere byari mu 2015 ubwo Turahirwa Moses yabaga Igisonga cya mbere muri iri rushanwa.

Rukundo na bagenzi be bategerejwe i Abidjan kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Nzeri 2021 ari nabwo irushanwa rigomba gutangira.

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO