Rukundo wahoze akinira ikipe ya Rayon Sports n’amavubi yasezeranye imbere y’amategeko na Umutoni Nadia(Amafoto)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Uwahoze ari myugariro w’iburyo mu makipe arimo Rayon Sports ndetse n’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, Rukundo Jean Marie Vianney, yasezeranye imbere y’amategeko na Umutoni Nadia.

Ni umuhango wabereye mu murenge wa Kimihurura ku wa Gatanu tariki 28 Ukwakira 2021. Wari witabiriwe n’ababyeyi b’aba bombi ndetse n’inshuti n’abavandimwe babo, hubahirizwa ingamba zose zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Rukundo wahoze akinira ikipe ya Rayon Sports n’amavubi yasezeranye imbere y’amategeko na Umutoni Nadia

Rukundo aganira na IGIHE, yavuze ko yari amaze igihe akundana na Umutoni, kandi ko ari umuntu yasanganye umutima mwiza.

Ati “Ntabwo urukundo rwacu ari urwa nonaha. Gusa kimwe mu byatumye ngumana nawe ni umutima mwiza udasanzwe afite. Mbese afite byinshi byatumye mukunda.”

Biteganyijwe ko tariki 12 Ukuboza 2021, ari bwo hazaba umuhango wo gusaba no gukwa.

Rukundo yakiniye amakipe arimo Gicumbi FC yabanje kwitwa Zébres FC, Rayon Sports FC, ARP FC, La Jeunesse FC na Mukura VS. Yanahamagawe mu Ikipe y’Igihugu, Amavubi, inshuro zirenga esheshatu.

Rukundo yavuze ko yari amaze igihe akundana na Umutoni, kandi ko ari umuntu yasanganye umutima mwiza.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO