Rusizi: Inkangu yafunze umuhanda ahitwa i Pindura muri Nyungwe

Mu karere ka Rusizi mu ntara y’uburengerazuba imvura nyinshi yaraye iguye yateye inkangu ikomeye irindura umusozi ufunga umuhanda ahitwa Pindura.

Pindura ni muri Pariki ya Nyungwe uva Nyamagabe werekeza i Rusizi ni mw’ishyamba rwagati. Polisi y’Urwanda yatangaje ko imilimo yo gukora uwo muhanda imvura yaraye yangije yatangiye isaba aberekeza i Rusizi n’abavayo gukoresha umuhanda wa Muhanga-Karongi-Nyamasheke.

Ibi Polisi y’Urwanda yabitangaje ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter aho yakomeje isaba abakoresha uyu muhanda kwihangana mu gihe imilimo yo kuwutunganya igikomeje.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE