Rutahizamu Byiringiro Lague mu munyenga w’urukundo, ati hari igihe Imana iguhuza nuwo ushaka mubuto bwawe,Mana warakoze kumpa umukobwa mwiza Kelia(AMAFOTO)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu amavubi akaba n’umukinnyi w’ikipe ya APR FC, Byiringiro Lague akomeje kugaragazako ari mu munyenga w’urukundo n’umukobwa avugako yahujwe nawe n’Imana.

Uyu musore w’imyaka 20 ukina umupira w’amaguru ataha izamu amaze iminsi agaragazako nyuma y’umupira aryohewe n’urukundo ahabwa n’umukobwa witwa Uwase Kelia.

Lague na Kelia mu munyenga w’urukundo

Lague mu minsi ishize nibwo yagaragajeko ari murukundo n’uyu mukobwa ubonako bari mukigero kimwe.

Byiringiro mu kugaragaza umuzero aterwa n’uyu mukobwa yavuzeko ashimira Imana yamuhuje n’umuntu yifuzaga mugihe cy’ubuto bwe.

Uyu mukinnyi yagize ati “hari igihe Imana iguhuza n’umuntu ushaka mubuto bwawe”

Lague yakomeje agira ati “Warakoze Mana kumpa umukobwa mwiza Kelia,warakoze kuri byose unkorera”

Uwase na Byiringiro bamaze iminsi bagaragazako bakundana

Uyu musore wambara numero 14 mu ikipe y’igihugu Amavubi, yasoje aca amarenga yuko mu minsi mike bashobora kubana nk’umugabo n’umugore nuyu mukobwa.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO