Search

Rutahizamu mushya wa Rayon Sports w’umunya-Cote d’Ivoir yahuriye nuruva gusenya mu ndege

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Rutahizamu mushya wa Rayon Sports w’umunya-Cote d’Ivoir yahuriye n’ibizazane mu ndege yamuzanye, nyuma yo kugera ku Kibuga cy’Indege mpuzamahanga cya Kanombe i Kigali,agasanga igikapu cye kitarimo.

Uyu Rutahizamu mushya w’ikipe ya Rayon Sports, yemeza ko igikapu cye cyaburiye mundege, ibi bikaba byibajijweho na benshi uburyo ikintu cyaburira mu ndege.

Uyu ni Kouame Brou wageze i Kanombe mu masaha ya Saa sita z’ijoro, uyu musore yageze ku kibiga cy’indege i kanombe ariko atinda gusohokamo kubera ko yabuze igikapu cye bikamusaba ko hari impapuro agomba kubanza kuzuza kugira ngo bizorohe kumushakira igikapu.

Amakuru yatangwaga n’ubuyobozi bwa Rayon Sports yavugaga ko uyu musore yageze ku kibuga cy’indege mu masaha ya saa tanu zishyira saa sita azanwe n’indege ya Ethiopian Airways gusa akerezwa gusohoka n’igikapu cye yari abuze.

Mu kiganiro gito yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko nta byinshi azi kuri Rayon Sports aje gukinira uretse bike yabwiwe n’umu Manager we ko ari ikipe nziza kandi ihora mu myanya y’imbere ku rutonde rwa Shampiyona.

Kouame Brou ati: ” Icyo nzi kuri Rayon Sports ni uko manager yambwiye ko ari ikipe nziza buri gihe ku rutonde rwa shampiyona iba iri imbere, nje kuyikinira ndetse no kuyifasha kugira ngo dukomeze duhe ibyishimo abafana.”

Yakomeje asuhuza abafana agira ati :”Abafana ba Rayon Sports mbere na mbere mbanje kubasuhuza, nishimiye kuba nje hano nzakora ibishoboka byose kugira ngo mbahe ibyishimo.”

Rutahizamu mushya wa Rayon Sports yaburiye igikapu cye mu ndege

Ku gica munsi cy’ejo ni bwo Rayon Sports yatangaje ko yamaze kumvikana n’abakinnyi babiri bo gusimbura rutahizamu Ismaila Diarra waguzwe n’ikipe yo muri Algeria ndetse n’uwo gusimbura Kwizera Pierrot watangaje ko azasohoka muri iyi kipe.

KWIZERA Juvenal-Ibyamamare.com

 

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.