Search

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, Ernest Sugira yongeye kuvunikira mu myitozo(Amafoto)

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Rutahizamu Sugira Ernest yavunikiye mu myitozo ikipe y’igihugu Amavubi irimo gukora yitegura umukino ifitanye na Cote d’Ivoir mu mikino yo gushakisha itike y’igikombe cya Afurika, umukino uzaba tariki ya 9 Nzeri 2018. 

Iyi myitozo yabaye kuri uyu wa Kabiri taliki ya 28 Kanama 2018, yari yiganjemo abakinnyi bakina imbere mugihugu, bakoreye imyitozo kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Sugira Erneste yavunikiye mu myitozo ikipe y’igihugu Amavubi

Iyi myitozo imaze iminsi ikorwa n’abakinnyi batoranyijwe kuzakinira Amavubi, ubwo bazaba bacakirana n’ikipe y’igihugu ya Cote d’Ivoir, yarimo na Sugira Erneste utarahamagawe ariko akaba ari gukora imyitoto kugirango abashe kuba yazamura urwego rw’imikinire ye kuko amaze igihe kinini adakina, uyu mukinnyi yongeye kuvinikira muri iyi myitozo kuri ubu akaba arikwitabwaho n’abaganga.

Sugira wakinaga ubona asa nuhatiriza mu minota 25 ya nyuma yavuye mu kibuga kubera imvune yari agize ku kaguru nubundi katumye amara hanze umwaka wose adakina , gusa ariko ntabwo aho yari yaravunitse ariho yongeye kugira ikibazo ahubwo ni mu ivi nkuko byatangajwe n’umuganga urikumwe n’iyi kipe.

Umuganga w’ikipe y’igihugu Rutamu Patrick yavuze ko kuba Sugira yagize ikibazo mu ivi bishobora kuba byatewe n’uko uku kuguru kutaramenyera.

Sugira Erneste ni umwe mubakinnyi bashimishije benshi mu bakunzi ba ruhago hano mu Rwanda, yaciye agahigo k’umukinnyi waguzwe amafaranga menshi mu Rwanda ajya hanze mu 2016 ubwo yatangagwaho miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda ava muri AS Kigali ajya muri AS Vita Club yaje kumusezerera nyuma y’umwaka umwe ayikinira.

Uyu musore usanzwe anakinira Amavubi, yatangiye gukina ruhago mu 2011 ari muri AS Muhanga yabarizwaga mu cyiciro cya kabiri, ayifasha kuzamuka ayitsindiye ibitego 15, aho yari anayoboye ba rutahizamu batsinze ibitego byinshi.

Mu 2012 yerekeje muri APR FC abura umwanya wo gukina bituma atandukana na yo yerekeza muri AS Kigali. Nyuma yo kwitwara neza muri iyi kipe y’Abanyamujyi, yongeye gushimangira ko ari rutahizamu ufite icyerecyezo mu mikino ya CHAN 2016 yabereye mu Rwanda, aho yaje kubengukwa n’Umutoza Florent Ibenge watozaga DR Congo na AS Vita Club yemera kumugura.

Amavubi arigukora imyitozo yitegura Cote d’Ivoir

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.