Search

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, Jacques Tuyisenge yasabiwe gushyirwa mu ntwari z’ikipe ya Gor Mahia

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Jacques Tuyisenge usanzwe ari rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na Gor Mahia yo muri Kenya, yasabiwe gushyirwa mu ntwari z’iyi kipe ikunzwe kurusha izindi muri Kenya bitewe nuko yanze kuyivamo ngo yerekeze mu yandi makipe yamwifuzaga shampiyona itararangira.

Jacques Tuyisenge arasabirwa gushyirwa mu ntwari za Gor Mahia.

Mu birori byogushyikiriza ikipe ya Gor Mahia igikombe cya shampiyona y’umupira w’amaguru yegukanye muri uyu mwaka w’imikino, Umwongereza utoza iyi kipe Dylan Kerr yasabye ko rutahizamu wayo Jacques Tuyisenge yashyirwa mu ntwari zayo.

Uyu mutoza mu ijambo rye yashimiye abakinnyi bose muri rusange ariko ageze kuri Tuyisenge ashimangira ko uyu musore w’umunyarwa yanze kubatererana ngo ajye mu yandi makipe nk’uko abandi barimo Kagere Meddie babigenje.

Yagize ati “Tuyisenge ndamushimira by’umwihariko kuko nzi amakipe atandukanye yamwifuje kandi yamuhaga amafaranga menshi. Yaranyegereye kenshi turaganira yemera kugumana natwe kandi yadutsindiye ibitego byinshi byatugejeje kuri iki gikombe.

Akomeza agira ati “Njye mufata nk’intwari yanjye kandi n’ikipe nkeka ikwiye kubibona ityo. Yakoze ibitandukanye n’ibyo abandi badusize ahakomeye bakoze.”

Jacques Tuyisenge yasoje shampiyona ari ku mwanya wa gatatu muri ba rutahizamu batsinze ibitego byinshi muri shampiyona, akaba ku mwanya wa mbere mu ikipe ye n’ibitego 13.

Mu muhango wo gushyikiriza Gor Mahia igikombe cya shampiyona yegukanye.

 

 

Ivan Heritier

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.